Dore ibiranga umukobwa ugukunda By’ukuri

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Abakobwa ni bamwe mubaremanywe amarangamutima atihishira, ahanini ntibijya bikunda kubaho ko umukobwa akunda umuhungu akabyerura, ariko buriya ajya kubivuga byamurenze, kurikira rero bimwe mubimenyetso bikwereka ko umukobwa agukunda bimwe birenze cyane akora.

  • Akubwiza ukuri. icyi ni kimwe mubimenyetso bikwereka ko umukobwa agukunda cyane, ndetse atagutendekaho abandi bakobwa. igihe cyose afite ikibazo cyimuremereye arabikubwira, iyo yishimye arabikwereka, iyo ababye nabwo arabikwereka ndeste niyo hari undi musore ushaka kumutereta nabyo arabikwereka, ukuri nicyo kintu cyambere kimuranga. >>>Komeza hasi



  • Yubaha abavandimwe bawe ndetse n’inshuti zawe. Umukobwa ugukunda byanyabyo umwerekwa no kubaha abavandimwe bawe, yubaha akazi ukora, yubaha inshuti zawe ndetse akaziha agaciro hafi kurenza uko wowe ubikora, mubyukuri usanga n’inshuti zawe ziba zishaka kumusuhuza, kumuvugisha kuko afite urugwiro muri we, kandi abubaha.
  • Yirinda kuzana intonganya. Koko rero ngo ntazibana zidakomanya amahembe, harigihe ubana n’umuntu ntimubure icyo mupfa mugatongana, mukivumburanaho ndetse mukagera hafi yo kurwana, ariko umukobwa ugukunda agerageza guca bugufi imbere yawe, ntiyifuze nagato ko iyo nduru yazamuka, agashaka uburyo bwose birangirira aho. ikindi agerageza kukuguyaguya akubwira ibyo ukunda kugirango arebe ko byarangira mukiyunga.
  • Ntanzika imuranga. uyu mukobwa n’umunsi numwe ntuzabona agira ikintu kitwa inzika muriwe, kabone nubwo wowe umuhungu wamuca inyuma, arakubabarira agahora ashaka icyatuma ibyo bitagaruka m’umubano wanyu, kuko intummbero ye aba afite nuko urukundo rwanyu rwagera kure mwirengagije ibibi byababayeho byose
  • Yihanganira Kamere waba ufite. iyo uhuye n’umukobwa ugukunda by’ukuri amenya kamere yawe mbi, akayihanganira cyane, kabone nubwo yaba yarakunaniye kuyireka ntako utagize, nka kamere mbi y’ubusambanyi, kwiba, kutumvikana n’abandi. ibyo byose arabireka akabyirengagiza akabimenyera akakwakira uko uri ntacyo yabikoraho.
  • Afite Intego imwe nkiyawe mumyifatire. baca umugani ngo ibikundanye birajyana, abakobwa benshi usanga kamere zabo zihabnye niz’ abahungu, ariko umukobwa wakwimariyemo intego, ndetse nibyo ukunda byose abigira ibye, agashaka ko mwakora ibisa, agaharanira ko ibibaranga byaba bisa hose.
  • Ntagufuhira cyangwa se ngo agarure ibyahise. buri wese aba afite ibihe byiza kandi n’ibibi yanyuzemo mu ahahise he, icyizakwereka wa mukobwa ugukunda, iyo muri mwenyine ntaba ashaka kugarura ibyahise, kuko bishobora guhungabanya umutekano wanyu, ibindi byose bisigara inyuma, mugashira amahoro n’ituze m’urukundo rwanyu.
  • Aragushyigikira mubyiza cyangwa mubibazo. agerageza kugushyigikra mugikorwa cyose ugezeho ,umukino ukunda wenda nka football, usanga agufana, kandi mukazi iyo byanze, araguhumuriza akakubwira amagambo akubaka cyane.
  • Ashyira Imbaraga nyinshi m’umubano wanyu. iyo ubona ubona umukobwa ukunda kuba ariwe aguhwitura aho wakoze amakosa, nuko aba ashaka ko mukomera kandi mugakomeza urukundo rwanyu, ara rurwaniria, ntiyemera ko hari uwajya hagati yanyu kuko bishobora kuba byashyira mukangaratete umubano wanyu.



Leave a Reply

Your email address will not be published.