Dore ibintu 8 byagufasha kwibagirwa uwari umukunzi wawe wakwanze

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubusanzwe kwibagirwa umuntu mwahoze mukundana ni urugamba rutoroshye kuko kwangwa n’uwo mwakundanaga ari kimwe mu bitera benshi guheranwa n’agahinda rimwe na rimwe bikaba byanatuma biheba. Nyamara nubwo gutandukana nuwo wari warihebeye bitoroshye, hari inzira 8 zagufasha kwibagirwa ibyabaye mu buryo bworoshye nk’uko byatangajwe n’urubuga Allwomentalks.

  1. Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi. Niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

  1. Gusabana n’inshuti zawe

Kuba uri kumwe n’inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho.

  1. Kwishimisha

Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo bikakwibagiza ibyakubayeho.

  1. Kurira

Ushobora kuba warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima. Irinde rero gufata ayo marira kuko ari intambwe ya mbere yagufasha kwibagirwa ibyabaye.

  1. Gushyira kure amafoto ya kera

Gusiba cyangwa gushyira kure amafoto y’inshuti yawe mwakundanaga na byo ni ingenzi mu byagufasha. Iyo ukomeje kuyabika bituma urushaho kubabara burigihe uko uyarebye.

  1. Kwiyitaho

Mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unarya neza. Numera neza ku mubiri no mu bitekerezo byawe bizagenda neza, uzatekereza neza

  1. Tangira bundi bushya

Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose, ukeneye kongera kugira inshuti kuko ukeneye gukira, ugashaka umuntu wo kukwibagiza ibyabaye bihereranye no gutenguhwa mu rukundo.

  1. Ibagirwa ibya kera

Niba utandukanye n’umukunzi, ibyo ari byo byose hari byinshi muba mwarasezeranye. Ni igihe cyo kubyibagirwa ukabisiba mu mutwe wawe. Ibagirwa ibyo byahise kugira ngo utangire gutekereza ku bizaza.

Izi nizo nzira 8 zagufasha kwibagirwa vuba kandi byoroshye uwahoze ari umukunzi wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.