Dore ibintu 5 udakwiye kuvuga mu gihe utera akabariro n’umugore wawe

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Igikorwa cyo gutera akabariro ni umukino usaba ubuhanga n’ubugenge kugira ngo babiri bawukina bombi bawishimire. Abagabo benshi bibwira ko gushimisha umugore ari imbaraga ndetse benshi batiyizeye banagerageza kugira icyo bafata cyazibatera, nyamara si byo.

Ibikorwa n’amagambo bya mbere yo gutera akabariro no mu gihe uri mu gikorwa nyirizina, bigira uruhare rukomeye mu byishimo by’umugore no kunyurwa n’igikorwa.

Ni kenshi cyane ushobora gutangira gutera akabariro umugore yishimye cyangwa anabikwisabiye, ariko waba uri mu gikorwa rwagati akakubwira ko abihaze cyangwa yumva bimuvuyemo. Ibi iyo atari ikibazo cy’uburwayi agira, usanga biba bitewe n’ibikorwa cyangwa amagambo yawe atamushimishije.

Dore amagambo udakwiye kubwira umugore mbere yo gutera akabariro cyangwa mu gihe muri mu gikorwa.

1.Urashaka ko ngukora he?

Iki ni ikimenyetso cy’ubugwari ku mugabo uri gutegura umugore we. Umugabo utamenya aho akora umugore we ngo amushyire mu mwanya mwiza wo kwiyumvamo ubushake bwo gutera akabariro, ni nk’inyoni iyoberwa aho yaritse igihe itashye.

Umubiri w’umugore wawe urenze ibyumba by’inzu yawe kandi byose wemerewe kubyinjiramo. Umugore ntiyakubuza kugira aho ukora igihe cyose azi ko uri umugabo we. Niba rero utangiye kumubaza ibibazo byo kumenya aho umukora, bituma yumva atisanzuye ahubwo akaba yakwibaza impamvu umusaba kumukoraho kandi hose ari ahawe.

2.Utegereje iki ko utiyambura?

Umugabo usaba umugore we kwikuriramo imyenda bagiye gutera akabariro agaragara aba yisuzuguje cyane. Umugabo wa nyawe ni utegura umugore we buhoro buhoro kugeza amukuyemo imyenda ubwe. Iyo umubwiye aya magambo ibitekerezo birahinduka agatangira kumva ubugwari muri wowe. Aba ashaka ko utangiza iki gikorwa cyo gukuramo imyenda ye nawe akaba yagufasha ariko nawe wagaragaje ko ubashije kubyikorera.

3.Ntabwo uryoshye

Nta mugore ubiha, iri ni ikosa rikomeye!Umugabo ni we munyu n’isukari by’umugore we. Uruhare rwo kugira ngo umugore akunogere ni wowe rureba mugabo, wibishinja umugore.

Nta mugore uba ukeneye kumva amagambo ya “ntabwo uryoshye” mu buriri. Ibiganiro aha ni byo bikemura ikibazo, ukamenyesha mugenzi wawe niba uburyo muri gukoresha butamunyuze mugahindura.

4.Umugore ni runaka/Uwashaka undi mugore

Kurata abandi bagore imbere y’umugore wawe kabone n’ubwo yaba asanzwe azi ko umuca inyuma biramusenya.

Kumwereka kandi ko ufite gahunda yo gushakira igusubizo cyo kuba ataguhaza mu kumuharika, uba umusenye mu mitekerereze ye. Aya magambo ushobora no kuyamubwira muri mu gikorwa cyo gutera akabariro nyirizina, agahita akwiyaka.

5.Bari barakumbwiye

Andi magambo asenya umugore igihe muri mu buriri, ni ukwicuza kubana na we ugaragaza ko wamushatse uzi amafuti ye cyangwa inenge ze.

Iyo umubwiye ko wari umuziho ibibi, yumva aciriritse ndetse bigatuma yumva atari umufasha ahubwo umufata nk’igikoresho mu bindi. Iki gihe, nta byishimo byo muburiri wamusaruramo kuko aba yamaze kumva ko akorera indashima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.