Dore ibintu 10 abasore bakora kugira ngo babashe gukurura inkumi

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ni kenshi cyane usanga abasore bibaza ibyo bakora cyangwa uko bakwitwara kugira ngo bakurure abakobwa,gusa ibikurura abakobwa si ibikomeye nk’uko uri bubisobanukirwe muri iyi nkuru.

Niba nawe nk’umusore ujya wibaza icyo wakora ngo wishimirwe n’umukobwa bigaragarira amaso kuri wowe iyi nkuru ije kubigufashamo:

  1. Umuhungu usa neza

Nk’uko abakobwa benshi bakunda gusa neza ndetse no kwikesha, ni nako abakobwa bajya guhitamo umuhungu babanje kureba niba asa neza mu myambarire ye. Ku kijyanye no gusa neza abakobwa ntabwo basaba ibintu byinshi ahubwo baba bashaka ko umuhungu yambara imyenda imeshe cyangwa iteye ipasi ku buryo kugendana nawe mu nzira bitamutera ipfunwe.

  1. Ubwigenge

Ntabwo abakobwa bakunda umuhungu usabiriza utuntu twose kuko kuri bo badakunda umuhungu utigenga. Urugero ni nk’umuhungu ubeshwaho n’amafaranga y’ababyeyi cyangwa inshuti gusa we atikorera. Bamubona nk’umuhungu utabasha no gukunda no kujya inama nk’uko bikwiriye kuko kuri bo bene nk’uwo aba ameze nk’aho nta cyemezo yakwifatira atabajije abandi.

Bitandukanye n’ibyo abahungu benshi bibeshya nta mukobwa ushaka kukubera umubyeyi wawe keretse mama wawe nyine, ni nayo mpamvu abakobwa bakunda abahungu bigenga ndetse bazi kwifatira ibyemezo.

  1. Gushima

Abahungu bakunda kugaya utuntu twinshi ndetse no gusebya ibintu runaka ariko bagamije gusetsa (sarcasm),ntabwo abakobwa babakunda. Umukobwa ashobora gusetswa n’ibyo uvuga ariko iyo ukunze kugaya ibintu byose ugamije gusetsa ntabwo biba byoroshye ko agukunda. Ahubwo abakobwa bakunda umuhungu usetsa ariko mu buryo bwiza butagaya abandi, kandi na none udacana intege mbese ugerageza kubona ibintu byose neza, niyo byaba ari bibi ukabona ashatse uburyo bwiza abivugamo.

  1. Gusabana

Umukobwa nanone akururwa n’umuhungu usabana n’abantu kabone n’ubwo bwaba ari ubwa mbere bahuye, wa muhungu uzamenya kuganiriza inshuti y’umukobwa bahuye, ku buryo umukobwa azasigara abona icyo yirata cyangwa nanone umuhungu uzamenya gusabana n’abo mu muryango w’umukobwa ku buryo umukobwa yakwifuza kugendana nawe aho yaba ari hose.

  1. Kumenya kuganira

Abahungu benshi bajya babona abakobwa nk’abantu bagira amagambo menshi, ndetse hari n’abahitamo kumva umukobwa cyane bo ntibavuge. Aha baba bitwaje ko ari byo bakunda ariko nyamara burya ngo bimwe mu byo abakobwa bakunda ni umuhungu uganira, uzanacunge aho utuye umuhungu uzi kuganira usanga abakobwa benshi bamwiyumvamo kurusha wa wundi ucecetse cyane, kuko burya umuhungu uzi kuganiriza abakobwa aba azi no gutega amatwi.

Ibi akaba ari ibintu bikurura abakobwa cyane kuko bakunda umuntu ubumva akabatega amatwi ndetse akabereka ko ahari. Iki ni kimwe mu bigora abahungu cyane kuko abahungu bakunda gukoresha ibikorwa cyane kurusha amagambo iyo baganira.

  1. Umuhungu uzi gukunda akanagira amarangamutima

Umuhungu uzi gukunda mu yandi magambo wita ku bantu, ibi bikunze nko kugaragara nko ku bahungu bakunda abana bato ukabona barashaka kubitaho, cyangwa ugasanga ni wa muhungu ukunze gutekereza ku muryango we n’ubwo bataba bari kumwe ugasanga arabaza amakuru yabo, ndetse yifitemo urukundo mu bigaragara ubona akunda abantu, bene uyu muhungu akurura abakobwa cyane ndetse umukobwa wese bahuye akabona ibi ntabwo kwihangana bikunda usanga agenda amurata.

  1. Umuhungu uzi ubwenge

N’ubwo rwose abakobwa benshi iyo bagiye gukunda umuhungu bakururwa n’ubwiza bw’inyuma ariko nanone hari abandi bakobwa bakururwa n’ubuhanga ndetse n’ubwenge bw’umuhungu. Umuhungu ugaragaza ubumenyi afite, abakobwa bamwe babibona nk’ikintu cyiza, nk’umuntu wo kuratwa, bityo bikaba byabatera kugukunda.

Gusa ibi ntibivuze ko ugomba kugerageza kugaragaza ko urenze aho ugeze hose hari abakobwa, kuko iyo uvuze ikintu ugerageza kugisobanura kikakunanira abakobwa bareba biba bibi kuko babibona nko kwiyemera. Biba byiza iyo wicishije bugufi ukaza kugaragaza ubuhanga bwawe mu gihe batatekerezaga.

  1. Icyizere

Birashoboka ko nyuma yo gusoma ibi byose wisanze byose ubyujuje ariko ukaba ubona nta mukobwa ukwegera, cyangwa batanezezwa no kuganira nawe, cyangwa abo ugerageza bose bakwanga. Hari ikintu cy’ingenzi aricyo kwigirira icyizere. Burya umuhungu utigirira icyizere ntashobora kunezeza umukobwa kuko burya n’ubwo abakobwa batabivuga mu magambo ngo berure ariko bakunda abahungu bigirira icyizere ndetse baniyemera, n’ubwo nta mutungo mwinshi waba ufite ariko kugaragaza ko uhagaze neza mu two ufite ndetse wifitiye icyizere ni ikintu gikurura abakobwa cyane.

  1. Inzozi ku hazaza

Abahungu benshi usanga batekereza ko umukobwa wese nta kindi yamukundira atari amafaranga ye, gusa ibi siko bihora bimeze, burya hari abakobwa bakururwa n’uko babona ufite inzozi nziza ndetse zanabateza imbere muramutse mwubakanye ugasanga kuri we kukubona nk’umuhungu ariko uri umuntu ushakisha cyangwa ufite inzozi abifashe nk’ikintu cyiza ndetse bikaba byanamutera kugukunda.

Ivomo:www.lifehack.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.