Dore ibihugu 10 aho abato babaswe n’imibonano mpuzabitsina ikabije

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu buzima busanzwe, ikiremwamuntu kimwe na byinshi mu bindi binyabuzima byororoka habayeho guhura kw’intanga, usanga biba nkenerwa ko habaho igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. N’ubwo bimeze gutya, urwego ibihugu bikoramo iki gikorwa ntiruba rumwe bitewe n’impamvu zitandukanye.

Dore ibihugu 10 bya mbere ku isi biberamo imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru.

  1. Mexique

Mu gihugu cya Mexique, imibare igaragaza ko byibura buri cyumweru 71% by’abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina. Iki gihugi kiri mu Majyaruguru ya Amerika.

9 .Esipanye

Esipanye ni igihugu kibanda cyane  ku muco wacyo kurusha ibindi. Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abagituye bagira amarangamutima menshi mu rukundo ku buryo gusanga abantu basomana mu nzira atari ikintu gitangaje. Iki gihugu cyaje ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde, imibare igaragaza ko abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina buri cyumweru bari ku kigero cya 72 %.

  1. Switzerland

Muri Switzerland, abangana na 3/4 by’abatuye iki gihugu biberaho mu buzima bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Byibura 72 % by’abakiri bato buri cyumweru bakora imibonano mpuzabitsina.

  1. Malaysia

Abatuye muri iki gihugu bafite imico itandukanye, kandi bakunze kubaho bimuka bitewe no kujya gushakisha amaronko. Kwimuka bya hato na hato bituma abaturage bacyo baha agaciro kugira inshuti nyinshi ari nabyo bituma rimwe na rimwe bwa bucuti busanzwe buhinduka inkundo ziganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina. Imibare igaragaza ko 74% by’abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina buri cyumweru.

  1. Poland

Muri iki gihugu ubusambanyi bukabije ngo bushobora kuba bukururwa n’igihe cy’ubukonje gikunze kuhaboneka. Ni kimwe mu bihugu bihenze guturamo ku mugabane w’Uburayi. Muri Poland, imibonano mpuzabitsina ikorwa ku kigero cyo hejuru kuko byibura 76% by’abakiri bato bayikora  buri cyumweru.

  1. Italy

Iki ni igihugu gikize cyane ku biribwa ndetse n’inzoga zo mu bwoko bwa divayi zitandukanye. Kuba kivugwamo ubusambanyi bukabije abantu babihuza n’umurengwe no kuba ntacyo babuze ahubwo bihorera mu bihe by’ubusabane. Ubushakashatsi bugaragaza ko buri cyumweru abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina  babarirwa ku kigero cya 76%.

  1. Ubushinwa

Ubishinwa bufite ubutaka bunini kandi ni igihugu kimaze kugera ku iterambere rihambaye rijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo ku isi kiri mu bihugu bihagaze neza. Iki gihugu kiri mu bifite abaherwe batunze za miliyari z’amadorari. Ibi byose biri mu bituma gukora imibonano mpuzabitsina birushaho kwiyongera ubu abakiri bato buri cyumweru bayikora  ni 78%.

  1. Uburusiya

Iki gihugu kizwiho kugira ibihe by’ubukonje bukabije, kiza na none mu bihugu bitatu bya mbere bikorerwamo imibonano mpuzabitsina ikabije  ku isi. 80% by’abakiri bato buri cyumweru barayikora.

  1. Brazil

Brazil ifite umwihariko wo kugira ahantu nyaburanga hatangaje kandi henshi cyane. Muri aho hantu harimo nk’inkengero z’ibiyaga zituma gisurwa na bamukerarugendo benshi bazisohokeraho. Abakundana bavuye hirya no hino nibo bakunda gusohokera kuri izi nkengero zibiyaga ku mucanga.

Mu masaha y’ijoro usanga hakorerwa ibirori byagatangaza byabakundana. Ibi nabyo biri mubikurura imibonano mpuzabitsina ikabije bigatuma iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri. Aaho abakiri bato bayikora buri cyumweru babarirwa ku kigero cya 82%.

  1. Ubugiriki

Ubugiriki ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu gukorerwamo imibonano mpuzabitsina. Ibi biterwa ahanini n’uko na cyo gifite ibiyaga byiza bisohokerwaho n’abakundana batari bake.

Ni igihugu kandi kibereye amafoto kiza ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Uburayi. Ibi byose bikurura imibonano mpuzabitsina ku buryo byibura 87% by’abakiri bato bayikora buri cyumweru.

Ivomo: slice.ca

Leave a Reply

Your email address will not be published.