Diamond yashegeshwe n’urupfu rwa Magufuli

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika nzima,Diamond Platnumz,yashenguwe n’urupfu rwa Perezida Magufuli wapfuye azize indwara y’umutima.

Ku rukuta rwe rwa Instagram,Diamond byagaragaraga ko yabuze amagambo abivugamo yagize ati:”Dah! Jamani!” Maze arenzaho utumenyetso tugaragaza umubabaro mwinshi.

Diamond wari inshuti y’akadasohoka na Perezida Magufuli,ntiyajyaga amwandikaho amagambo make nk’uko byabaye ubu. Yakunze kugaragara mu mahuriro y’ishyaka rya Perezida Magufuli ‘Chama Cha Mapinduzi’ asusurutsa abarwanashyaka baryo ndetse anashishikariza abandi gutora abo muri iryo shyaka.

Urukundo Perezida Magufuli yakundaga Diamond rwagaragaye ubwo yamuhuzaga na mukeba we Ali Kiba,mu busabane bw’ishyaka rye yari yabatumiyemo bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.