Diamond yakeje Samia Suluhu Hassan wabaye  Perezida wa Tanzania

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania no muri Afurika nzima,Diamond Platnumz,yakeje Samia Suluhu Hassan wamaze kurahirira kuyobora Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Diamond yavuze ko yishimiye cyane kuba Samia ahawe aya mahirwe kandi avuga ko we n’abandi banya-Tanzania bamufitiye ikizere-bikagaragarira no mu byo bari kumwandikaho ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:”Turagukeje mama SAMIA SULUHU HASSAN kuba ubaye umugore wa mbere uyoboye Tanzania…ibyo abantu bari kukwandikaho no kukuvugaho mu gihugu hose bigaragaza buryo ki abantu bagukunda kandi bakwizera…Nkwifurije ibyiza mu gukomeza ibyo Dr.John Pombe Magufuli yatangiye no mu byo nawe ubwawe uzakora.”

Diamond yakunze kugaragara mu bikorwa bya politiki nk’umurwanashyaka wa Chama Cha Mapinduzi(CCM),ishyaka rya Dr.Magufuli ndetse rikaba ari na ryo riri ku butegetsi muri iki gihugu.

Mu bikorwa bye,Diamond yakunze kugaragara mu birori by’imyiyamamazo no mu gushyigikira gahunda za leta ya Tanzania,byose akabikora atanga umusanzu we mu ndirimbo ndetse no mu bundi buryo bwo gukundisha CCM abanya-Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published.