Diamond Platnumz, Harmonize na Alikiba: Basangiye na Perezida Magufuli mu nama ya CCM ishyaka riri ku butegetsi

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 12 Nyakanga 2020

Abahanzi bakomeye mu muziki wa Tanzaniya, Alikiba , Diamond na Harmonize bagaragaye mu mashusho bicaye ku meza amwe ubwo bari bagiye gusangira ku meza amwe na Perezida Magufuli ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ishyaka rya CCM. Aba bahanzi babiri Diamond na Harmonize bakaba batari baherutse kwicara hamwe guhera ubwo batandukanaga umwe agakora ukwe undi ukwe.

Ibi byatumye Perezida Magufuli agaragara aseka amwenyura ubwo bari basabye aba bahanzi guhaguruka bakabasuhuza.

Muri uyu muhango wo kugaragaza uzahagararira rino shyaka mu matora ateganyijwe muri Tanzaniya mu Ukwakira, niho bemereje ko Perezida John Magufuli ariwe mukandida ugomba kubahagararira mu matora ya perezida ataha.

Muri uyu muhango wabereye mu murwa mukuru Dodoma, nibwo abahanzi batandukanye bakomeye muri iki gihugu bataramiye abari aho harimo Diamond Platnumz, Alikiba ndetse na Harmonize byashimishije cyane Perezida Magufuli.

Aha rero niho habereyemo agashya ubwo umuhanzi ukomeye cyane muri iki gihugu Diamond Platnumz yagaragaye mu mashusho ari kubyina indirimo ya mugenzi we Alikiba imbere ya Perezida Magufuli

Diamond yagaragaje gushimishwa no kwizihirwa ni indirimbo ya mugenzi wa Alikiba nyuma y’uko camera zimufashe zimutunguye yatwawe ubwo mugenzi we yaririmbaga indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa ‘DODO’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.