Davis D yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya”Ifarasi”

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi Icyishaka David wamamaye nka Davis D cyangwa Shine Boy, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Ifarasi” iri mu mujyo umwe w’izo aheruka gukora zirimo amagambo abenshi bakemanze.

Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2020, ikaba ifite iminota 03 n’amasegonda 25.

Indirimbo “Ifarasi” iri mu njyana ya Afrobeat kandi yumvikana nk’ibyinitse. Umuhanzi Davis D, hari aho aririmba ati “Guma ku ifarasi, nkubita ikiboko, wiyitinya yicareho. Ifarasi yicareho.”

Mu gitero cya kabiri, hari aho kangurira abarimo Charly&Nina, Jolly na Mimi, Kate na Shaddy ko bakwicara ku ifarasi ye, kuko itanga umunyenga kandi ikaba itajya inyerera ngo igwe.

“Ifarasi” ni indirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nessim n’aho amashusho atunganywa na Bagenzi Bernard Umuyobozi wa Label Incredible Music uyu muhanzi abarizwamo.

Mu myaka itandatu Davis D amaze mu muziki, yakoze indirimbo nka “Sweet Love”, “Henessy”, “Irekure”, “Go Down”,”Micro”, n’izindi. Kuri ubu, Davis D aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere yise “Afro-Killer”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.