Davis D yananiwe gusobanura ubutumwa bw’indirimbo ye yise “Micro”

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 15 Nyakanga 2020

Umuhanzi nyarwanda witwa Icyishaka David uzwi ku izina Davis D, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Micro” avuga ko buri wese uyumva aza kwihitiramo igisobanuro cy’ibyo yaririmbye ntampamvu y’uko we yakivuga.

Amashusho y’iyi ndirimbo yayashyize ku mugaragaro murukerera rwo kuri uyu wa kabiri ariko iyi ndirimbo ikaba yaratangiye kunuganugwa mu bitangazamakuru tariki ya 12 Gicurasi 2020 ubwo uyu musore yabinyuzaga kuri Instagram ye ko ari kuyitegurira abafana be.

Iki gihe nibwo yatangaje ko iyi ndirimbo kandi ari imwe mu zigize Album ye yitegura gusohora kandi ko abasore n’inkumi bazayibyinamo bari gutegurwa.

Mu byo Davis D yatangaje, yagize ati:” Ngewe iyi ndirimbo nayitindije mfite impamvu kuko nabanje kuyikora neza cyane kugirango izagere aha ‘Dede’ yujuje Miliyoni y’abayirebye kuri YouTube”.

Ati:” Nagombaga kwibanda kuri buri kimwe kugirango Micro ize iryoheye amatwi n’amaso y’abakunzi bange nka Dede yatumye namamara kuva umwaka ushize kugeza ubu”.

Ikindi Davis D avuga ko “Micro” yavuzemo atari iyi yifashishwa mu kurangurura ijwi ahubwo iyo yavuze atabasha kuyumvisha abantu ahubwo buri wese azayisobanurire.

Icyishaka David uzwi ku izina Davis D, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Micro”

Leave a Reply

Your email address will not be published.