Coronavirus:U Rwanda rwakiriye doze 108,000 za Johnson & Johnson

KORONAVIRUSI MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

U Rwanda rwakiriye bwa mbere doze 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson;ku mugoroba wo kuwa 02 Nzeri 2021 mu cyiciro cya mbere cy’izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.

Inkingo za Johnson & Johnson zakozwe n’Abanyamerika, ziyongereye ku zindi u Rwanda rwifashishaga zirimo AstraZeneca y’Abahinde, Pfizer y’Abanyamerika na Sinopharm y’Abashinwa rwakiriye ku wa 19 Kanama 2021.

U Rwanda rwongereye ingufu muri gahunda y’ikingira rusange uko inkingo zagiye ziboneka ndetse ubu muri Kigali hari gukingirwa uwo ari we wese ugejeje ku myaka 18.

Kuri ubu,nibura abagera kuri 80% by’abari mu Mujyi wa Kigali bahawe doze ya mbere y’urukingo.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rutangwa inshuro imwe gusa, bivuze ko inkingo zakiriwe uyu munsi zizakingira abantu 108,000.

Imibare iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ivuga ko umuntu umaze guhabwa uru rukingo, nyuma y’iminsi 28 umubiri we ugira ubudahangarwa bumurinda kugaragaza ibimenyetso bikomeye bya COVID-19 ku kigero cya 85.4%, n’ikigero cya 93.1 % mu kumurinda kuremba.

Isuzuma kandi ryagaragaje ko rurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso igihe yanduye SARS-CoV-2, ku gipimo cya 66.9%.


Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w’abakingiwe.

Ati “Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho doze imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y’abakingiwe.”

Abinyujije kuri Televiziyo y’igihugu,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga,yatangaje ko u Rwanda rutegereje inkingo nyinshi, kandi ko hari icyizere ko intego rwihaye ruzayigeraho.

Ati “Dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% kugeza mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza.”


U Rwanda rufite gahunda yo gukingira  30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.