Coronavirus:Ethiopia,Umukambwe w’imyaka 114, yayikize

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 27 Kamena 2020

Umwe mu baganga bavuye umusaza wo muri Ethiopia ufite imyaka 114 y’amavuko wakize coronavirus yishimiye igikorwa bakoze, anatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bitangaje.

Abavandimwe ba Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko uyu mukambwe afite imyaka 114 y’amavuko, ibintu byamugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane, ariko nta cyemezo cy’amavuko gihari cyemeza iyo myaka ye.

Abantu bafite hejuru y’imyaka 80 y’amavuko bavugwaho kuba bari mu bazahazwa cyane na coronavirus iyo baramutse bayanduye.

Uwo musaza ni uwihayimana wo mu idini rya orthodoxe ryo muri Ethiopia. Ubu ari kwitabwaho iwe mu rugo n’umwuzukuru we w’umuhungu, Binyam Lulseged Tilahun w’imyaka 24.

Yabwiye BBC ati: “Ubwo nari mu bitaro, nasengaga Imana nsaba ngo inkize. Narariraga kandi nsengera igihugu cyose ngo cyongera kugira ubuzima”.

Aba Tilahun yari yasanganywe iyo virusi ubwo hapimwaga giturumbuka abatuye agace atuyemo ko mu murwa mukuru Addis-Abeba, ashyirwa mu bitaro mbere yuko agaragaza ibimenyetso, nkuko Dr Hiluf Abate yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

Muganga yongeyeho ko ibi byatumye itsinda ry’abaganga rifatirana iyo ndwara itarakara mu mubiri we ndetse ribona n’uburyo bwo kumukurikiranira hafi.

Mu minsi ine ashyizwe mu cyumba cy’indembe mu bitaro bya Yeka Kotebe biri i Addis-Abeba, Aba Tilahun yarushijeho kuremba ubwo iyo virusi yari itangiye kuganza ubuzima bwe nuko ashyirwa mu buryo bumwongerera umwuka wo guhumeka wa oxygène, nkuko Dr Hiluf abivuga.

Yamaze iminsi 14 yose hamwe mu bitaro, avurwa mu gihe cy’icyumweru kirenga ahabwa umwuka wa oxygène.

Bitangazwakandi n’abaganga bamuvuye ko yanahawe imiti yica udukoko (anti-biotics) ndetse n’umuti urwanya kubabuka (inflammation) wa dexamethasone uherutse gutangazwa nk’intambwe ikomeye itewe mu kuvura abarwayi ba Covid-19 barembye.

Ubu muri Ethiopia hamaze kwemezwa abantu 5,425 banduye coronavirus, muri bo 89 imaze kubica naho 1,688 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Aba Tilahun n’Umwuzukuru we, akaba ariwe uri kumwitaho iwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.