Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 14 Kamena 2020
Umukinnyi wagaragaweho coronavirusi yabonetse nyuma y’uko kuwa gatanu ushize yakinnye umukino wa gishuti wahuzaga tottenham ndetse na Norwitch city hamwe n’undi umwe wo muri premier leugue.
Uyu mukinyi akaba abaye umwe umwe mubabonetse mu bipimo 1200 byafashwe byari ibya nyuma kandi ko yari yakinnye umukino wa gishuti tariki ya 12 Kamen a 2020. Bityo buri mikinnyi wese wa Norwich city agomba kwishyira mukato mbere y’uko bakina na Southampton.
Uko ibipimo bya colonavirusi bihagaze ubu muri premier leugue.
Mu ipimwa rya mbere habonetse abarwayi 6 mubipimo 748
Mu ipimwa rya kabiri habonetse 2 mubipimo 996
Mu ipimwa rya gatatu habonetse 4 mibipimo 1008
Mu ipimwa rya kane habonetse zeru mubipimo 1130
Mu ipimwa rya 5 habonetse 1 mubipimo 1197
Mu ipimwa rya 6 habonetse zeru mubipimo 1195
Mu ipimwa rya 7 habonetse 1 mu bipimo 1213
Mu ipimwa riheruka tariki ya 13 Kamena 2020 habonetse 2 barimo uyu mukinnyi wa Norwich city n’undi ukin amuri primier league mubipimo 1200
Kubufatanye na premier league abakinnyi bose bagomba kwishyira mu kato mugihe cy’iminsi irindwi mbere y’uko hakorwa ipimwa rya nyuma kandi ko abazagaruka ari bazima bagomba gutangira imyitozo bitegura shampiona.
Umukino wa gishuti wahuzaga Norwich na Tothenham kuri uyu wa gatanu ushize umukino warangiye ari ibitego 2 bya norwitch kuri 1 cya Tothenham
Gusa nubwo abakinnyi ba Norwich city bategetswe kwishyira mu kato ariko abakinnyi ba Tottenham bo ntibagomba kwishyira mu kato kuko ntanumwe wigeze agirana imishyikirano n’uyu mukinnyi wagaragaweho colonavirusi vbityo batangaza ko haba abakinnyi babo cyangwa abayobozi bakuru batajya mu kibuga badakeneye kujya mu kato k’iminsi irindwi.
Icyo Tothenham yatangaje yagize iti:” Dukomeje kubahiriza amabwiriza yatanzwe na premier league mu rwego rwo kwirinda ingaruka zatugeraho z’ubwandu, twubahiriza kwitoza abakinnyi vbatandukanye, kwirinda imishyikirano hagati y’abakinnyi nkuko leta yabitangaje ko tugomba kuba muri metero ebyiri”

“ Ibi bisobanuye ko n’ubuyobozi bwa Tothenham nabwo bukaba budategetswe kwishyira mu kato kugeza igihe hazagaragara umurwayi mushya mubo bakorana cyangwa abo babana murugo kandi ko nubwo bakomeje gupima ibipimo byabo byose bigaragaza ko ntanumwe urwaye koronavirusi”.