Coronavirus: U Budage Bwasubijeho gahunda ya ‘guma mu rugo’kubera ubwandu bushya bwagaragaye.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 23 Kamena 2020

Abayobozi mu Budage barimo gusubizaho ingamba zikaze za “guma mu rugo” (lockdown) nyuma yaho hagaragaye ubwandu bushya bwa coronavirus bufitanye isano n’uruganda rutunganya inyama.

Abakozi barenga 1,500 b’uruganda Tönnies basanze baranduye coronavirus.

Umukuru wa leta ya North Rhine-Westphalia , imwe mu zigize iki gihugu – mu burengerazuba bw’acyo yavuze ko izi ngamba zigiye gusubizwaho mu karere ka Gütersloh gatuwe n’abantu bagera ku 360,000.

Armin Laschet yavuze ko izo ngamba za “guma mu rugo” zizageza ku itariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatandatu, avuga ko zafashwe nk'”ingamba zo kugomeza kwirinda ikwirakwizwa ryacyo”.

Iyi niyo nshuro ya mbere yo gusubizaho izi ngamba bwa mbere bibaye mu Budage kuva iki gihugu cyatangira koroshya “guma mu rugo” mu kwezi gushize kwa gatanu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Iki gihugu cyashimwe kenshi ku isi kubera ukuntu kitwaye mu guhangana n’iki cyorezo, ariko ubu hari impungenge ko ubwandu buri kwiyongera nanone.

Lothar Wieler, ukuriye ikigo Robert Koch Institute (RKI) cy’ubushakashatsi no kurwanya indwara cyo mu Budage, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko Ubudage bufite ibyago byuko habaho ubwandu bushya.

Ariko yavuze ko afite icyizere ko bazashobora kubukumira hafatwa ingamba zikomeye.

Ariko abayobozi bashimangiye ko ubwandu bukiri mu duce burimo butarajya ahandi hantu ngo bukwirakwire bityo byoroshye kubukumira.

Bwana Laschet, wa mukuru wa leta ya North Rhine-Westphalia buherereyemo, yavuze ko ubwo bwandu bushya bufitanye isano n’uruganda rwa Tönnies rutunganya inyama zifunikwa.

Yavuze ko ubwo bwandu ari bwo “bwinshi cyane bubayeho” mu gihugu cy’u Budage kugeza ubu.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Twafashe icyemezo ko izindi ngamba ari ngombwa”.

Utubari, inzu ndangamurage (musées/museums), inzu zireberwamo za filime n’izikorerwamo imyitozo ngororangingo zose zigomba gufunga imiryango. Guhana intera hagati y’umuntu n’undi nabyo bikubahirizwa.

Hagiyeho kandi no gushyirwa mu kato by’itegeko ku bakozi bose bo muri urwo ruganda bagizweho ingaruka n’ubwo bwandu.

Hashyizweho kandi ko Abapolisi b’inyongera kuburyo bagiye kugabwa muri ako karere ngo bagenzure ko izo ngamba zubahirizwa, baherekejwe n’abasemuzi bo gusobanurira abimukira mu rurimi bashobora kumva.

Abapolisi b’inyongereye kuburyo bagiye kugabwa muri ako karere ngo bagenzure ko izo ngamba zubahirizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published.