Coronavirus: Imibonano mpuzabitsina ishobora kuyanduza.

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 15 Kamena 2020

Amwe mu mabwiriza y’ingenzi mu kwirinda coronavirus, ni uguhana intera no kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi, ibyo bijyana no kwirinda gukorakoranaho cyangwa gufata ku kintu abandi bantu bafasheho kidasukuye.

Nubwo bimeze bityo, imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu byangombwa nkenerwa mu bashakanye kandi bitoroshye kuyikora abashakanye badakoranyeho.

Ubushakashatsi bumaze gukorwa bugaragaza ko ubusanzwe mu gihe nta n’umwe mu bashakanye urwaye cyangwa wigeze kurwara coronavirus kandi akaba yubahiriza amabwiriza yo kwirinda, nta mpungenge zo kwanduzanya coronavirus mu mibonano mpuzabitsina keretse wenda bayanduriye mu mashuka bitewe n’aho baraye.

Icyakora, ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bagabo 38 bakize coronavirus mu Bushinwa, bwagaragaje ko bamwe hari virusi ya corona basanze mu masohoro yabo.

Mu bakorerweho ubushakashatsi, batandatu byagaragaye ko hari coronavirus ikiri mu masohoro yabo kandi babiri muri abo byagaragayeho, byari byaramaze gutangazwa ko bakize.

Ibyo byatumye nka Leta y’u Bwongereza guhera tariki 1 Kamena itangaza ko bitemewe ko abantu bava mu rugo rwabo ngo bajye gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi ndetse inasaba abantu kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batari abafasha babo.

Abagabo cyane cyane bigeze kurwara cyangwa barwaye coronavirus, basabwe kwirinda imibonano mpuzabitsina cyangwa se kwibuka gukoresha agakingirizo kugira ngo hatagira ubwandu bahererekanya n’abafasha babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu bindi inzobere zigiraho inama abakundana cyangwa bashakanye, ni ukwirinda gusomana kuko ari bumwe mu buryo bworoshye bwakwanduza coronavirus haba ku kuba abantu bakoranaho no kuba iyo abantu basomana umwe ashobora guhumekera ku wundi no kusangira amatembabuzi yo mukanwa.

Ubusambanyi bwanduza Colonavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published.