Colonavirus:Indwara izahaza cyane abafite amaraso yo mu bwoko bwa (A).

UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 19 Kamena 2020

Abashakashatsi bo mu Budage na Norvège, basesenguye ubwoko butandukanye bw’amaraso bigendanye n’uko yitwara ku cyorezo cya Coronavirus, bagaragaza ko hari ubufite ibyago byinshi byo kuzahara n’ubushobora kwihagararaho.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa ‘New England Journal of Medicine’.

Abashakashatsi bakoze ubugenzuzi ku kamaro k’ubwoko bw’amaraso ku barwayi banduye Coronavirus. Bwakorewe ku barwayi 1610 mu Butaliyani na Espagne mu mijyi ya Milan, Monza, Madrid, San Sebastian na Barcelona. Abarwayi bose bakoreweho ubushakashatsi bari barembye ndetse bamwe ntibakize.

Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa A, byerekanye ko bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa na Coronavirus.

Mu Budage, abagera kuri 43% bafite amaraso yo mu bwoko bwa A. Aba igihe banduye Coronavirus, bashobora gukenera umwuka wa Oxygène n’ibyuma bibongerera umwuka ‘ventilator, bwikube kabiri abafite ubwoko bw’amaraso bwa O bangana na 41% by’Abadage bose.

Urebye uko bihagaze ubu, abafite amaraso yo mu bwoko bwa O, bafite amahirwe menshi yo guhangana na Coronavirus. Ubushakashatsi bwerekana ko nubwo bitavuze ko badashobora kwandura, urebye bo bafite ibyago bike byo kuba bazahazwa cyane n’iyi virusi.

Ibyavuye mu bushakashatsi bishobora gufasha mu gukora umuti wa Coronavirus. Ubu buryo bwo guhuza ubukana bw’indwara n’ubwoko butandukanye bw’amaraso kandi bwanifashishijwe mu gukora imiti y’izindi ndwara nka malaria.

Kuri ubu bizwi neza ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa O badashobora kurwara malaria y’igikatu ndetse baba bafite ubudahangarwa ku ngaruka zayo.

Amaraso yo mu bwoko bwa A abayafite bafite ibyango kurusha abandi kwandura Covid19.

Leave a Reply

Your email address will not be published.