USA: Christiana Ricci Kugeza ubu yamaze guhabwa gatanya mu gihe yari amaranye imyaka 7 n’umugabo we

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Uyu muryango w’ibyamamare  Christiana Ricci n’umugabo we James Heerdegen bahawe gatanya k’umugaragaro n’urukiko rwisumbuye ruzwi nka (L.A.County Superior Court) mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Ibi bibaye nyuma y’uko uyu muryango wahuye bwa mbere mu mwaka wa 2011, aho bakoranaga mu nzu itegura ibitaramo bitandukanye ya”Pan Am.”  Nyuma baza gushyingiranwa tariki 26 Kanama 2013 mu mugi wa New York City  

Uyu mudamu Christiana Ricci yatse gatanya kubera ko umugabo we yananiwe kubahiriza inshingano nk’umugabo mu rugo ndetse anasaba ko yahabwa umwana wabo w’umuhungu,Freddie w’imyaka itanu agakomeza kumurera.

Amakuru avuga ko n’ubwo nta mpamvu ikomeye yabatandukanyije, uyu mugore niwe wenyine winjirizaga amafaranga urugo dore ko James Heerdegen nta kazi yari agifite.

Mu gusoza iki gikorwa cya gagatanya, Christiana yavuze ko agomba guhabwa aba police bo kumurinda nyuma y’uko umugabo we yari amaze kumucira mu maso.

Heerdegen utigeze ahanirwa igikorwa kigayitse yari akoze mu ruhame yasabwe gusa kujya kure ya Ricci.

Baje gushyingiranwa tariki 26 Kanama 2013 mu mugi wa New York City  

Leave a Reply

Your email address will not be published.