CAR:Inyeshyamba zigaruriye 2/3 by’igihugu cyose,zigota umujyi wa Bangui

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri ubu ibintu ntibyoroshye ku murwa mukuru wa Centrafrique,Bangui,mu gihe inyeshyamba zagose uyu mujyi nk’uko bivugwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Martin Ziguélé avuga ko iminsi yose intambara yabaye urwunge mu gihugu kandi ko ubwe adashobora kuva i Bangui adaherekejwe n’abasirikare. ONU na yo iremeza ko abantu barenga 200.000 bataye ibyabo kuva intambara itangiye mu kwezi gushize.

CAR ni kimwe mu bihugu bya Afrika bikennye kandi birangwamo umutekano muke nubwo ari igihugu gifite ubutaka bwuzuye amabuye y’agaciro nka diyama n’ubutare bwa uranium. ONU ivuga ko hafi 1/2 cy’abaturage bose babeshejweho n’imfashanyo z’abagiraneza.

Ubu inyeshyamba zigose umurwa mukuru Bangui ntizemera manda ya kabiri ya Perezida Faustin Archange Touadéra mu matora yo mu kwa cumi na kabiri bakaba bashaka ko ava ku butegetsi.

Umurwa mukuru Bangui ucunzwe n’ingabo za leta zifashwe mu mugongo n’ingabo za ONU ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi hatangajwe amategeko y’intambara.

Ziguélé, yabwiye Reuters ku murongo wa telefone ko umutekano we n’uw’abaturage uri mu kaga. Yagize ati: “Si nshobora kuva i Bangui…ntaherekejwe n’abasirikare bafite intwaro zikomeye”.

Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, HCR rivuga ko hafi impunzi 92.000 zahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, naho abarenga 13.000 bahungiye muri Kameruni, Tchad na Congo Brazaville. Rivuga ko abandi bahungiye hagati mu gihugu.

Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR) isaba ko intambara zihagarara,inyeshyamba zikareka gukomeza kugota umurwa mukuru ngo kuko iyi ntambara ishobora kubangamira ibihugu bihana imbibi na CAR.

Leave a Reply

Your email address will not be published.