CANADA:Umuraperi Armanie yakebuye imiryango irya imitungo y’impfubyi irera

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuraperi, Niyonsenga Jean Claude uzwi nka Armanie, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Kuki’ ikubiyemo amagambo yerekana uburyo umubyeyi w’umuntu ashobora kugira ineza ariko igihe atabarutse abasigaranye abe bakabafata ku bw’izindi nyungu bagamije.

Armanie kuri ubu uba mu gihugu cya Canada, mu minsi yashize ni bwo yasangije abakunzi be indirimbo yise “Sigaho” irimo amagambo yigisha rubanda kwigira muri byose kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Ahise akurikizaho iyitwa ‘Kuki’, aho aba yibaza uburyo umuntu yakiturwa inabi kandi abe bararanzwe n’ibyiza.

Mu kiganiro Armanie, yagiranye na Inyarwanda.com nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ‘Kuki’, avuga ko irimo ubutumwa buremereye kandi ibyo yaririmbye bibaho kenshi mu gihe wenda nk’umubyeyi w’umuntu atabarutse abana be bagafatwa nabi n’abo mu muryango cyangwa izari inshuti ze.

Armanie, yagize ati ”Indirimbo yanjye ‘Kuki’ ni inkuru mpamo yabaye ku muntu tuziranye, yakuze afite ababyeyi be bose kandi bakize ku buryo yari afite ibyo yifuzaga byose gusa byaje guhinduka ubwo ababyeyi be bapfaga maze akajya kuba mu miryango bakamufata nabi,  bakanigarurira imitungo y’ababyeyi be bose bakajya bamukoresha imirimo yo mu rugo n’ibindi bibi”.

Armanie akomeza avuga ko iyi nshuti ye imaze gukura, Imana yabanye nayo maze iza kubona ubuzima bwiza gusa ntiyifuza kugirira nabi abari baramugiriye nabi kuko nabo bari basigaye barakennye.

Niyonsenga Jean Claude Armand (Armanie), aba mu mujyi wa Halifax, yageze muri Canada agiye kongera ubumenyi nk’umunyeshuri. Afite indirimbo zigeze kuri 6 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho zirimo  “Ivu rihoze”, “Rurarya” “Akadasohoka”, “Make It Higher“Sigaho” na “Kuki” aheruka gushyira hanze.

Reba Videwo aha

Leave a Reply

Your email address will not be published.