Bushayija Leonard wayoboye Kiyovu Sports yapfuye

IMIKINO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports,  Bushayija Leonard, yapfuye ejo ku Cyumweru azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, bivugwa ko azize uburwayi nubwo indwara yamwishe itaratangazwa ariko akaba yari amaze iminsi arwaye impyiko.

Kiyovu Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu musaza wayoboye iyi kipe ndetse bihanganisha n’umuryango asize.

Bushayija Leonard yayoboye Kiyovu Sports kuva 1995-1998 ari visi perezida, 1998-2002 yari perezida wa Kiyovu Sports. Muri 2019 yaje gutorerwa kuyobora Komisiyo yo kuyobora Kiyovu Sports aho yaje gusimbirwa na komite ya Mvuyekure Francois bagiye gusinya amasezerano na Azam.

Bushayija Leonard yari muri komisiyo yateguye amatora ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020, aho yari ashinzwe kubarura amajwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.