Burundi:Hon Banciryanino Fabien afunzwe ashinjwa ibyaha bikomeye

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwahoze ari depite, Fabien Banciryanino, afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi, nyuma y’icyumweru yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya polisi.

Banciryanino yireguye ku byaha aregwa muri parike ya Republika ya komine Ntahangwa. Mu byaha ashinjwa harimo ibyo guteza imyigaragambyo, gushinja abantu ibinyoma no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo kumwohereza muri gereza ngo abe afunzwe by’agateganyo, bitazabangamira iperereza.  Abunganira Banciryanino bo bavuga ko ubu ntacyo babwira itangazamakuru cyane ko bataranamenyeshwa gereza umukiriya wabo afungiwemo.

Mu mwaka wa 2015 kugeza 2020, ubwo Banciryanino yari akiri umudepite, yavuze amagambo akomeye ku cyemezo cy’itegeko ryemeza ko Perezida Pierre Nkurunziza azaba « Umujyanama uhoraho w’u Burundi». Mu mateka y’iki gihugu, nta wundi mukuru w’igihugu n’umwe yari bwabihabwe yaba na Louis Rwagasore witiriwe Ikibuga mpuzamakungu cy’umupira w’amaguru kuva muri 1962.

Ubwo uwari Minisitiri w’Ubutabera, Aimee Laurentine Kanyana yasobanuraga  icyatumye Leta ishima iki cyemezo, mu nama yari yahuje abadepite 13 bo mu ishyaka rya CNDD-FDD, Hon Banciryanino wasaga n’uwigenga yavuze ko aho guhabwa uwo mwanya, Perezida Nkurunziza akwiye kujyanwa imbere y’ubutabera kubera impamvu zirimo ubwicanyi bwagaragaye ku ngoma ye n’Abarundi bagizwe impunzi ku bwe.

Banciryanino yatowe nk’umukandida wari watanzwe n’ishyaka Urunani rw’Abarundi, ryaje guseswa nyuma. Mu ibaruwa yanditse ku wa kabiri w’iki cyumweru, Banciryanino yasabye umukuru w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko yagenzurana ubushishozi ibyaha aregwa byo gutuka, gusebya no kugambanira umukuru w’igihugu ngo kuko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Ibyo maze kubazwa byose kuva nafatwa kuwa Gatanu, byerekeye amagambo navugiye mu nama hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2020. Muri icyo gihe, ndemera ko navuze byinshi bitandukanye gusa ntawe narimiragaho itaka uretse umukuru w’igihugu mfitiye icyubahiro cyinshi cyane kubera amabanga ahambaye afite”.

Ingingo ya 41 n’iya 155 z’itegeko nshinga ry’u Burundi zivuga ko nta mudepite ukurikiranwa ku magambo yavugiye mu nama rusange. Ingingo ya13 y’amategeko ngenderwaho y’inama y’abadepite na yo yunganira ibi.

Banciryanino yari amaze iminsi afungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu murwa mukuru w’ubucuruzi i Bujumbura guhera kuwa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.