Burundi: Umuhungu wa Nkurunziza,Lt Kelly yahawe umudari w’intwari na Perezida Ndayishimiye

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 1 Nyakanga 2020

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 y’ubwigenge mu Burundi,Perezida Evariste yahaye ishimwe rikomeye umwana wa Perezida Nkurunziza witwa Liyetona Kelly Nkurunziza mu bo yahaye ishimwe.

Ntago ariwe gusa washimiwe kuko hari n’abandi basirikare babiri harimo umwe wapfuye utavuzwe izina nkuko BBC yatangaje iyi nkuru yabivuze.

Ibi birori byabereye mu murwa mukuru i Bujumbura aho habereye akarasisi k’amatsinda y’abakozi ndetse n’igisirikare baha amashimwe abitwaye neza mu kazi kabo mu nzego zitandukanye.

Uyu muhango watanzwemo amashimwe y’abakoze neza hanagaragayemo umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Jean Pierre Nkurunziza aho byahise binatangazwa ko yahinduriwe ipeti ava kuri Sous-Lieutenat akagirwa Lieutenant.

Uyu muhungu w’imfura ya Nyakwigendera yahawe umudari w’intwari w’urwego rwa’Ordre de merite patriotique’classe de chevalier’ Ndetse n’amafaranga agera kuri milioni imwe na 500 y’amarundi yo kumutera ingabo mu bitugu.

Hanashimiwe umuryango mugari wa Adjudant Nitunga Jonathan nawe wahawe umudari na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amarundi nk’ibyahawe Kelly.

Hari n’abandi bahawe amashimwe harimo na Jakaya Mrisho Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania, Aho ibihembo bye byahawe ambasaderi wa Tanzania mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.