Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye azarahira kuwa kane.

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ynditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 15 Kamena 2020

Nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, ubu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuruariko yerekana abayatangaje maze anavuga agira ati:” Mufite amakuru yizewe”

Kuwa gatanu, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza ko uwatowe arahira vuba bishoboka.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura yamuteguye bihagije kandi ko yamweretse byose yari akeneye kumenya byose”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubu butumwa ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ko butumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bari kwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Ndayishimiye w’imyaka 52, ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda.

Mu gusangira ubutegetsi, Evariste Ndayishimiye waje kuba Jenerali majoro yagiye gukora mu biro bikuru bya gisirikare.

Kuva mu 2006 agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuwa kane narahirira umwanya w’umukuru w’igihugu azaba abaye perezida wa cyenda (9) w’u Burundi.

Ndayishimiye n’umugore we Angelique.

Leave a Reply

Your email address will not be published.