Burundi: MSD Ishyaka ritavuga rumwe na Perezida Ndayishimiye rivuga ko nta cyizere na busa ijambo yavuze ritanga

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 19 Kamena 2020

Ishyaka MSD (Mouvement pour la solidarité et la démocratie) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rivuga ko ijambo Perezida Evariste Ndayishimiye yaraye avuze “nta cyizere na busa ritanga” ku mpinduka muri politiki mu gihugu.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gananu rishyizweho umukono n’umunyamabanga wa MSB mukuru Francois Nyamoya, rivuga ko kimwe mu gice k’ijambo Ndayishimiye yagejeje kubari mumuhango w’irahira rye gikubiyemo ibisanzwe bivuga mu ishyaka rya CNDD-FDD riri k’ubuyobozi

Muri iryo jambo rye rya mbere nk’umukuru w’igihugu nyuma yo kurahira, Perezida Ndayishimiye yavuze ko aje gushyiraho leta y’umubyeyi, ikorera bose kandi yumva bose, ashishikariza Abarundi bahunze gutahuka, ndetse yizeza umubano n’amahanga ariko ushingiye ku bwubahane.

Bwana Ndayishimiye yijeje ukwishyira ukizana kuri bose no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Burundi kuri uyu wa kane.

Ishyaka MSD rigira riti: “Ni ijambo ryo kwishimisha ku myaka cumi n’itanu ishize y’ubutegetsi bwa CNDD-FDD yumvikanyemo avuga ko iryo shyaka ryazanye amahoro, umutekano n’uburumbuke mu Burundi”.

MSD ivuga ko mu gice cya kabiri cy’ijambo rya Bwana Ndayishimiye yumvikanye nka Perezida “wahise arengerwa n’ibisanzwe bibaho mu ishyaka CNDD-FDD”.

Aha, ishyaka MSD rivuga ko Bwana Ndayishimiye ahaye ikaze ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko bikaba uko ishyaka riri ku butegetsi ribishaka.

MSD iti: “Urebye bishatse kuvuga ko ibiganiro hagati y’Abarundi bidacyeneye uruhare rw’amahanga, ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibikoresho by’abahoze ari abakoloni”.

Ku bijyanye n’impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi amagana, MSD ivuga ko Bwana Ndayishimiye yabashishikarije gutahuka gusa ariko “nta jambo na rimwe ryo kwifatanya na bo mu kababaro cyangwa ribahumuriza” mu kwitegura gusubira iwabo.

Mu gice cya gatatu k’ijambo rye, ishyaka MSD rivuga ko cyumvikanyemo uburyo busanzwe bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bwo kwizeza ibitangaza mu rwego rw’ubukungu, mu mibereho no mu bijyanye n’umuco ariko ngo ritajya rishyira mu bikorwa.

MSD ivuga ko kubera ko mu ijambo rye ryo mu muhango wo kurahira nta gifatika Bwana Ndayishimiye yavuze, ahasigaye ari ah’abizera n’abamushimagije ko ari umugabo wumva ibitekerezo bitandukanye ngo ibikorwa bye bizahinyuza ijambo yaraye avuze.

Ndayishimiye Evariste ubwo yiyamamazaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.