Burundi: EU ikomeje guhana abakomeye

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi(EU), washimangiye icyemezo cyo guhana abategetsi 2 b’u Burundi bari hafi ya Perezida Ndayishimiye Evaliste, aho kuva muri 2015 batari bemerewe gukandagiza ikirenge ku mugabane w’Ubulayi na Amerika.

Aba bategetsi, ni Gervais Ndirakobuca uzwi nka  Ndakugarika, usanzwe ayoboye urwunge rwa minisiteri 3 zahujwe arizo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Iterambere ry’abaturage na Godefroid Bizimana, umujyanama mukuru wa Perezida mu byerekeye ingendo.

Uretse guhagarikirwa ingendo zigana mu Bulayi na Amerika, imitungo aba bombi bafiteyo na yo yarafatiriwe kubera ibyaha bashinjwa birimo iby’ubwicanyi n’ibindi byahungabanyije uburenganzi bwa muntu mu Burundi, kuva mu mwaka wa 2015 ubwo bari bayoboye Igipolisi.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga  Ambasaderi Albert Nshingiro, yavuze ko agiye kuganira n’Ubumwe bw’Ubulayi kuri iki kibazo.

Uretse Ndirakobuca na Bizimana, Minisitiri w’Intebe Allain Guillaume Bunyoni na we yashyizwe mu bihano nk’ibi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’igihugu cy’u Burundi kiri mu bihano bya EU birebana n’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.