Burundi: Bitangaje umugabo n’umugore basezeraniye mu bitaro kwa muganga

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 11 Nyakanga 2020

Buri muntu wese umubajije kugukorera urutonde rw’ibyakorerwa kwa muganga , bidasubirwaho kurutonde yaguha nta bukwe bwaba buriho. Gusa by’agatangaza, umuryango mushya wa Charlotte na Gabin basezeraniye kwa muganga.

Gusa nyamara uyu muryango wa Charlotte na Gabin batuye mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, ntacyagombaga gusubika ubukwe bwabo kugeza ubwo bahisemo gushyingirirwa mu bitaro.

Nyuma y’uko Gabi mu cyumweru gishize akoze impanuka ari nabwo yiteguraga ubukwe byatumye yibaza byinshi cyane.

Niko kuvuga ati:”Nkikora impanuka nibajije byinshi cyane, nibaza nti ese ni shitani yaba idashaka ko nkora ubukwe bwange koko? Numvaga mbabaye cyane nibaza nti koko itariki nari ntegereje mu buzima bwange ntibaye? numvaga mbabaye cyane mu buzima bwange kubera ibimbayeho nitegura gusezerana n’uwo nihebeye.

“Uyu munsi iyo utaba nari kumva ari nkaho Imana yantereranye mu buzima bwange”.

Gusa kuruhande rwa Charlotte nawe gahunda y’ubukwe bwabo ntiyari gusiba uko byagenze kose.

Ati: “Jyewe ukuntu nkunda Gabin, ni impamo n’ubwo hari haciyemo ibyo bibazo by’impanuka, ariko nakomezaga mbona ko bitatuma ubukwe bwacu busubikwa”.

Mu muhango nyir’izina wo gusezerana byabereye mu bitaro, aho charlotte avuga ko mubuzima bwe bwose amaranye na Gabin yamusezeranyije kumukunda iteka, mubibazo no mu bisubizo, mu bukire no mubukene, muburwayi ndetse no mu buzima buzima iteka ryose.

Gabin na we yasezeranyije Charlotte ko bazabana mu byiza cyangwa mu bibi,yaba arwaye cyangwa ari na muzima.

Gabin anatangaza ko yabonaga ko ari nkaho ubukwe bwabo bombi butakibayeho, ariko aza gutangazwa n’ibyo Charlotte yamubwiriye mu bitaro.

Ati: “Yakomeje kubona aho ndyamye, akabona ukuguru kwamaze gucika, ariko agakomeza kunganiriza akambaza ati:” Imana iramutse impaye koroherwa, ntitwareba uko iyo gahunda yashoboka?’

“Yarabimbajije turi kumwe aho ndwariye, biranantangaza cyane mu gihe abandi bakobwa bashobora kuba babona ko mbaye ikimuga ko bidakwiye ko Charlotte yaguma iruhande rwange”.

Nyuma Gabin nawe yahamagaye padiri mukuru wo muri paruwasi yabo mu Kirundo,amugezaho icyo gitekerezo, amubwira ibyabaye by’iyo mpanuka, undi amubwira ko amategeko ya Kiliziya Gatolika yemera ko naho bahasezeranira nta kibazo.

Nuko ubuyobozi bw’ibitaro Gabin yari arwariyemo butegura icyumba bazasezeraniramo , butegura n’akagare k’abarwayi ko kumufasha kuva ku gitanda aho yari arwariye.

Gabin avuga ko byagaragaye nk’igitangaza ku bantu bose bari bari kuri ibyo bitaro yari arwariyemo.

Gabin na Charlotte basezeraniye mu bitaro kwa muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published.