Kuwa 10 Nyakanga 2020
Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester united’ Bruno Fernandes yagizwe umukinnyi mwiza wa mbere w’ukwezi gushize kwa gatandatu ndetse n’umutoza utoza w’ikipe ya Wolves watorewe kuba umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kamena.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Portugal, ubu akaba ari inkingi ya mwamba y’iyi kipe ya Manchester united kugeza ku mukino batsinze ibitego 3-0 ikipe ya Aston Villa mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ushize ubwo babaga ikipe ya mbere mu mateka ya Premier League itsinze imikino igera kuri ine yikurikiranya ku kigereranyo k’ibitego bitatu cyangwa hejuru yabyo.
Ibi byose byiza iyi kipe imaze kugeraho byose byagizwemo uruhare cyane kandi rukomeye n’uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga Fernandes.
Ikindi uyu mukinnyi niwe wigaragaje cyane kuva tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka’ aho mu bitego batsinze, ibigera kuri 13 byose yabigizemo uruhare, ndetse no mu kwezi kwa Kamena yatsinze ibitego bigera kuri 3 byose nyuma y’uko shampiyona ya Premier League isubukurwa nyuma y’uko isubitswe kubera icyorezo cya coronavirus mu kwezi kwa Werurwe.
Umutoza utoza ikipe ya Wolves niwe watorewe kuba umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kamena muri premier League umwaka 2020. Witwa Nuno Espirito Santo uwamukurikiye ku mwanya wa Kabiri aba Ole Gunnar Solskjaer naho Frank Lampard wa Chelsea aza ku mwanya wa gatatu naho uwa Newcastle’s Steve Bruce aza ku mwanya wa kane.

Nyuma y’uko iyi kipe itsindiye ku kibuga cya Villa Park ikipe ya Astn Villa, byatumye batangira kwitegura neza umukino bazakina ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona n’ikipe iri ku mwanya wa kane bashaka gutsinda kugirango barebe ko bazakina Champions League y’umwaka utaha.
