Brentford: Bryan Mbeumo uyikinira yagaragaweho icyorezo cya coronavirus

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 20 Kamena 2020

Umwe mu bakinnyi bakinira ikipe ya Brentford witwa Bryan Mbeumo yagaragaweho n’icyorezo cya colonavirus nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wayo Thomas Frank.

Sky sport dukesha iyi nkuru ivuga ko aya makuru yagaragaye ubwo iyi kipe yari igiye gucakirana na Fulham kukibuga cya Craven Cottage ku mukino wabo wa mbere wa shampionship (amakipe akina ikicyiro cya kabiri mu bwongereza).

Uyu mukino uhuza Brentford na Fulham umaze gutangira mukanya saa 14:30 ku masaha ya hano mu Rwanda.

Uyu mukinnyi Bryan Mbeumo akaba yaravutse Tariki 7 Kanama 1999 , ubu akaba yujuje imyaka 20 y’amavuko. Uyu musore kandi yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Avallon, akaba anafite ubwenegihugu bw’ubufaransa.

Uyu musore Bryan Mbeumo, afite uburebure bwa metero 1,73 akaba akina nk’umukinnyi ukina asatira kuruhande rw’iburyo.

Mbeumo akaba atari mubakinnyi bari gukina umukino uri kubahuza na Rulham watangiye saa 14:30

Leave a Reply

Your email address will not be published.