Breaking:Umuyobozi wa RNC,Seif Abadallah Bamporiki yiciwe muri Afurika y’Epfo arashwe.

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu ma saa 10:00,uwari uhagarariye RNC muri Afurika y’Epfo amaze kuraswa aho abamurashe bakoresheje imbunda idasohora urusaku.

Nk’uko amakuru ari gukwiragira abisobanura, urupfu rwa Bamporiki ngo rwaba rutewe n’umwiryane wari umaze iminsi hagati ya RNC n”itsinda ryitwa King Mashira Hutu Kingdom. Iri tsinda akaba ari na ryo rishinzwe ubukangurambaga bwa FDLR muri Afurika y’Epfo.

Umwe mu batuye mu mujyi wa Capetown wavuganye na Rwandatribune dukesha iyi nkuru,yavuze ko uyu mugabo yarasiwe ahitwa Guguletu aho uwamurashe yakoresheje imbunda idasohora urusaku (Silencer handgun) mu ndimi z’amahanga.

Ku bazi uyu Bamporiki,yari inshuti y’akadasohoka na Kayumba Nyamwasa akaba yari afite iduka ricuruza ibitanda mu mujyi wa Capetown. Amakuru ava Capetown aravuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi ahanganye n’itsinda ryisiye King Mashira Institute ry’Abahenzanguni biyita Abahutu b’umwimerere rikuriwe n’uwitwa Mukiza Heslon uba muri uyu mujyi.

Mukiza Heslon yari amaze iminsi yigamba ko RNC ya Kayumba Nyamwasa iri kumuhiga ariko nawe atazatinda kubakora mu jisho,dore ko hari hashize ukwezi yishinganishije mu nzego z’umutekano za Afurika y’Epfo.

Si uyu Mukiza Heslon wenyine wigambaga ibikorwa byo gutangira kwibasira abambari ba RNC kuko n’uwitwa Kazigaba Andre avugwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Bamporiki kuko atahwemaga kumutukira ku mbuga nkoranyambaga,aho yagiye yibasira Kayumba Nyamwasa na Bampriki abita ibyitso by’Inyenzi.

Umwe mu batuye Capetown utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko iri tsinda ry’abahezanguni riyobowe na Mukiza Heslon na Kazigaba Andre nta gushidikanya riri inyuma y’ubu bwicanyi ndetse ko utahiwe ari Frank Ntwari muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.