Brazaville:Guy Brice Parfait Kolélas utavugaga rumwe n’ubutegetsi yapfuye

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Guy Brice Parfait Kolélas,umukandida ukomeye utavugaga rumwe n’ubutegetsi muri Congo-Brazzaville, yapfuye nyuma yo kujyanwa mu bitaro mu Bufaransa kubera Covid-19, nk’uko bivugwa na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.

Ku mugoroba wo ku cyumweru  ni bwo yajyanywe muri icyo gihugu, amatora nayo akaba yabaye kuri uyu munsi.

Ukuriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Kolelas “yapfiriye mu ndege y’abarwayi yaje  kumuvana i Brazzaville ku cyumweru nimugoroba”.

Mu butumwa bwa videwo bwakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, Guy Brice Parfait Kolélas w’imyaka 61 agaragara akanya gato yikuramo icyuma kimuha umwuka wo guhumeka wa oxygen, kugira ngo abwire abamushyigikiye ko “arimo kurwana n’urupfu”.

Bwana Kolélas, usanzwe urwara indwara ya diyabete, ni umwe mu bakandida batandatu barimo guhatana na Perezida Denis Sassou Nguesso.

RFI ivuga ko amakuru ikesha abo mu muryango we ari uko yapfiriye mu bitaro byo mu Bufaransa aho yari amaze kugezwa.

Ku wa gatanu, Kolélas ntiyashoboye kwitabira igikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza, ku wa kane yari yavuze ko afite ubwoba ko yaba yarwaye malaria, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Yajyanwe ku bitaro byigenga byo mu murwa mukuru Brazzaville, nyuma biza kwemezwa ko bamusanzemo Covid-19.

Avuga mu Gifaransa, ari ku gitanda cyo mu bitaro,yagize ati:”Nshuti zanjye dusangiye igihugu, ndi mu bibazo. Ndimo kurwana n’urupfu. Ariko, mbasabye guhaguruka mukajya gutorera impinduka. Ntabwo naba nararwaniye ubusa…”.

Kolélas yaje ku mwanya wa kabiri mu matora aheruka yo mu 2016, abona amajwi 15%, mu gihe Sassou Nguesso yabonye amajwi 60%.

Leave a Reply

Your email address will not be published.