Bob Wine arashinja abashinzwe umutekano kumutera no kumwiba

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ingoro y’ishyaka rya Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine yatewe n’abasirikare n’abapolisi ba Uganda bitwaje intwaro.

Hari amakuru avuga ko impapuro zari muri iyo ngoro zatwawe ndetse n’ingofero zitukura zijya gusa n’iza gisirikare iri shyaka ryambara n’inkweto za giririkare byose byatwawe. Uyu mu kwabu kandi watwaye na kamera zizwi nka CCTV.

Umwe mu bajyanama ba Bobi Wine yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abo bapolisi n’abasirikare baterekanye impapuro zibaha uruhushya ubwo binjiraga muri iyo ngoro, begeranya impapuro n’imyambaro.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yabwiye BBC ko icyo gikorwa cyari kigamije gufata imyenda n’ibirango bya gisirikare iri shyaka ryakoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yagize ati”Turi mu gikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’imyena ya gisirikare ikoreshwa mu buryo bunyuranye n’amategeko”.

Iki ni igikorwa cyamaze amasaha make, Bobi Wine akaba ashinja abashinzwe umutekano ko bagiye batwaye miliyoni esheshatu z’ibikumwe yari yaramaze kwegeranya kugira ngo yemererwe gutorerwa umwanya wa Perezida.

Ibi bikumwe ni ingenzi kugira ngo komisiyo itegura amatora imwemerere guhatana. Umuvugizi w’ishyaka rya Bob Wine, avuga ko igihe ntarengwa kizarangira kuwa Gatanu ariko kikaba cyakongerwa mu gihe abazahatana babisaba.

Iki gikorwa cy’isaka kije nyuma y’igihe gito Igipolisi cya Uganda gitangaje ko ingofero zitukura ishyaka rya Bob Wine rikoresha, ari umwambaro wa gisirikare. Isaka rirakomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.