Bitangaje, Umusore ukomoka mugihugu cya Gambia yahisemo kwiga mu Rwanda yanga Buruse yo kwiga muri Amerika n’iburayi.

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 8 Nyakanga 2020

Uyu musore witwa Touray Ousman, Ukomoka mu gihugu cya Gambia yahisemo kuza kwiga mu Rwanda nyuma y’uko yanze Buruse yari yahawe yo kujya kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’i Burayi, mu rwego rwo kwereka ko Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo.

Uyu musore yatangaje ko yahawe buruse imwemerera kujya kwiga mu bihugu bitandukanye nka Amerika,Canada ndetse n’Ubwongereza ariko akabitera utwatsi kubera urukundo afitiye Afurika rutuma ahitamo kuza kwiga mu gihugu cy’u Rwanda.

Mubyo yatangarije ikinyamakuru ‘Eye Gambia’ gikorera iwabo mu gihugu, yavuze ko ashaka ko igihugu cye kigira icyerekezo nk’icyo u Rwanda rufite nyuma y’ibyo rumaze kwigezaho cyakwigiraho.

Ati “Ngewe nanze kujyayo kubera ko icyo nashakaga kugeraho muby’ukuri ibyo bihugu bitagifite, kuko icyo nshaka kiri mu Rwanda. Muby’ukuri icyo nkeneye ni impinduka ziganisha ku iterambere nk’iryo u Rwanda rugezeho bitewe naho rwavuye mugihe gito.

Ousman yatangaje kandi ko ntakintu na kimwe gishya yari kunguka muri Amerika cyangwa se Canada gishobora gufasha Afurika gutera imbere kuko umuco ndetse n’uko babayeho bitandukanye n’ibyo muri Afurika.

Mu bindi yatangaje, yavuze ko impamvu yatumye aza kwiga mu Rwanda ari uko u Rwanda rwateye imbere vuba bitewe n’amateka rwanyuzemo ya genocide yakorewe Abatutsi bishingiye ku kwishakamo ibisubizo.

Ati “Urebye uko u Rwanda rutera imbere kandi barahuye na Jenoside bakayirenga, bagashyiraho igihugu kigendera ku mategeko n’imiyoborere myiza, bakanashyiraho icyerecyezo cy’iterambere rirambye. Ni ibintu bitangaje  kuko abanyamahanga batari babyiteze.”

Ati:“ Burya iyo urebye neza usanga mu Rwanda usanga hari kuza iterambere kandi ngwee nshaka iterambere muri Gambia, ni naryo terambere abaturage bakeneye mu bihugu nka Sénégal, Sierra Leone na Liberia.”

Ousman yemeza ko kandi ibisubizo bizateza imbere Afurika bizava mu  banyafurika ubwabo bitazava mu mahanga.

Ati:” Tugomba kumva ko tugomba kumenya umugabane wacu, tukanawuteza imbere, uburezi bufite ireme kandi bugizwemo uruhare n’abany’Afurika ubwabo kugirango tuzagera ku cyeekezo cya Afurika cya 2063.

Ati “Dukeneye kumenya neza umugabane wacu, dukeneye gutembera umugabane wacu, uburezi bwacu bukwiriye kuba buri ku murongo kugira ngo bube bufite ireme, bushingiye ku bitekerezo bitandukanye by’ibihugu bya Afurika bijyanye n’icyerecyezo cya Afurika cya 2063.”

Imwe mum’iryango nka African Descent Society BC na African Descent Youth Engagement yiyemeje kumwishyurira kaminuza akazabona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu Rwanda mu bijyanye n’Iterambere.

Ibi uyu musore yakoze bikaba bitangaje cyane kuko bitanasanzwe ko yakanga kwiga muri Amerika na Canada akaza mu Rwanda, aho azatangira mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021 mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’, kuko yarangije icya kabiri mu gihugu cye cya Gambia.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere by’Afurika mu koroshya ishoramari, guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ubu rufite abagore benshi mu myanya ifata ibyemezo, ndetse ruri no mu bihugu bifite umutekano ushimishije kuruhando mpuzamahanga.

Ousman yemeza ko kandi ibisubizo bizateza imbere Afurika bizava mu  banyafurika ubwabo bitazava mu mahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.