Bisi ya Rayon Sports yahatswe gutezwa cyamunara

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Bisi y’iyi kipe yari igiye gutezwa cyamunara n’Akagera Business Group,kubera ko iyi kipe yatinze gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye.

Muri Werurwe 2019 ni bwo iyi modoka yashyikirijwe Rayon Sports nyuma y’uko yari yageze mu Rwanda mu mpera za 2018, ikaba yari ihagaze miliyoni 100.

Iyi kipe yishyuye miliyoni 50 ubundi bumvikana n’uru ruganda rw’Akagera Business Group ko izajya yishyura miliyoni 4.2 ku kwezi kugeza igiciro cy’iyi modoka kirangiye.

Muri Gicurusi 2020, uru ruganda rwaje gufata iyi modoka rurayisubiza kubera ko Rayon Sports yari yarananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Rayon Sports yishyuye amezi ane gusa ariko n’ayo iyishyura nabi hagenda hiyongeraho amafaranga y’ubukererwe ku buryo mu Gushyingo 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe amafaranga yose hamwe bishuzwa kuri bisi ari miliyoni 55.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW dukesha iyi nkuru, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikibazo cya bisi bagisanze ndetse baragikurikirana basanga Akagera Business Group nta kosa bakoze ahubwo bakurikije ibiri mu masezerano bagiranye.

Yagize ati:“Bisi ya Rayon Sports twaje dusanga imaze igihe yarafatiriwe n’Akagera,kubera ko ari ko kayigurishije Rayon Sports, bumvikana ko hari amafaranga batanga andi bakazagenda bayatanga, ibyo ntibyakozwe, bivuze ko Rayon Sports itubahirje amasezerano, byaje kugera aho Akagera kayifatira nk’uko byari byanditse mu masezerano basinyanye.”

Yakomeje avuga ko yari igiye gutezwa cyamunura ariko bakagerageza kumvikana n’ubuyobozi bw’Akagera bakaba babiretse.

Ati:“Tumaze kugera hano twasanze ari ikibazo tugomba gukurikirana, nagiye mu Akagera kuganira n’ubuyobozi bwabo n’abanyamategeko batubwira ko ibyo bakoze babikoze bashingiye ku masezerano turabyumva turabibona ariko batubwira ko turamutse dukemuye ikibazo kuko icyo bagamije si uguteza cyamunara kuko nicyo cyari kigiye gukurikiraho.”

Akomeza avuga ko bumvikanye n’Akagera ko babanza gukora inama n’abanyamuryango bakareba amafaranga abura niba yaboneka ubundi hagafatwa umwanzuro, gusa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye itaba kuko haje Guma mu Karere na Guma muri Kigali, iyi nama ikaba izaba nyuma ibintu byasubiye ku murongo kuko abanyaryango ba Rayon Sports bazayitabira(abaperezida ba Fan Clubs) bari mu gihugu hose.

Ubu kugeza uyu munsi Rayon Sports irimo kwishyuzwa miliyoni 62, aha hakaba harimo amafaranga y’ubukererwe.

Ati“Ibyo uvuga nibyo, ziyongereyeho mbere zari miliyoni 55 niba nibuka ariko ubu zabaye miliyoni 62, aho ni aho duheruka kubiganiraho ariko zigenda ziyongera buri kwezi.”

Si ubwa mbere iyi bus ifatiriwe n’Akagera kuko n’umwaka ushize muri Nyakanga 2019 yari yafatiriwe Rayon Sports yishyuzwa amafaranga y’amezi 4.

Bisi ya Rayon Sports yayiteje umwenda wa za miliyoni
Perezida wa Rayon Sports avuga ko amadeni baje bayasanga

Leave a Reply

Your email address will not be published.