Bidasubirwaho byemejwe ko Kabuga Felecien azaburanira i Arusha

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa ari narwo rusumba izindi muri iki gihugu, rwemeje ko Kabuga Felicien azaburanishwa n’Urwego rwa ONU rwasigariyeho Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyireweho u Rwanda.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ikirego cy’ubujurire Kabuga yari yashyikirije uru rukiko, ukaba uje ushimangira uwafashwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje mu kwezi kwa Gatandatu ko agomba kuburanira i Arusha muri Tanzania.

Uru rukiko rwatesheje agaciro ibyo Kabuga yashingigaho asaba kuburanira mu Bufaransa, rwemeza ko nta mbogamizi izo ari zo zose zihari zituma ataburanira i Arusha. Iki cyemezo cy’urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa ntikijuririrwa, hategerejwe ko Kabuga azoherezwa muri Tanzania mu gihe kitarenze ukwezi.

Kabuga yafatiwe i Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa Gatanu, nyuma y’imyaka irenga 25 ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nubwo we abihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.