Bernd Leno umuzamu wa Arsenal aratanga urugero muguhangana ni irondaruhu.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 13 Kamena 2020

Bernd Leno yabwiye sky sport ko kuba bikigaragara ku isi ko kuba hakivugwa irondaruhu kugeza mu mwaka wa 2020 ko bibabaje cyane kandi ko tugomba gukomeza guhangana nabyo kugeza bicitse burundu.

Bernd Leno yatangaje ko nk’abakinnyi ba arsenal bagaragaje ko bifatanyije mu guhangana n’ironddabwoko iryo ari ryo ryose himakazwa uburinganire n’ubwuzuzanye kuri buri wese.

Abakora imikino yo kwiruka hirya no hino ku isi, hamwe na bamwe mu bakinnyi baPremier League bahereutse kwitabira imyigaraganbyo yo kwamagana iyicwa ry’abirabura kubera urupfu rw’umwirabura Gearge Floyd uherutse kwicwa ashinzweho ivi n’umupolisi w’umuzungu mu kwezi gushize.

Uyu munyezamu w’umudage Leno yari muri bamwe mu bakinnyi ba arsenal bafashe umwana bagapfukama bambaye imipira y’umukara murwego rwo kwerekana ko ihohoterwa rikomeje kugenda rikoretrwa umwirabura ridakwiriye ko umuntu ari nk’undi.

Leno akomeza avuga ko ntacyo bitwaye kuba umuntu ari umuzungu cyangwa umwirabura kuko bose ni abantu banafite amahirwe amwe nu buzima kandi ko bo nka arsenal bagomba kwereka isi ko irondaruhu ari ikintu kidakwiye kuko abantu bose ari bamwe nkuko babigaragaje mu cyumweru gishize babanza gushinga ivi banambaye imipira y’umukara ubwo bajyaga gukina umukino wa gishuti na Brenford.

Akomoza kumukino bafitanye na Manchester city muntangiriro zo gusubukura shambiona kuri uyu wa gatatu w’icyumweru gitaha yavuze ko biteguye neza kandi bizeye no kwitwara neza kandi buri kimwe kizaba ari gishya kandi ko bizeye kuza mu makipe ane ya mbere kuko bazi neza ko buri wese ku isi ategereje isubukurwa rya premier league nkuko bisanzwe.

This image has an empty alt attribute; its file name is skysports-arsenal-knee-brentford_5011017.jpg
bifatanyije mu kurwanya irondaruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.