Basketball:Ikipe y’igihugu ya Uganda ‘The Sliverbacks’ iheze mu Rwanda kubera kunanirwa kwishyura Park Inn Hotel yayicumbikiye

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ikipe ya Uganda ya Basketball(The Sliverbacks) iri mu Rwanda aho yitabiriye amarushanwa ya AfroBasket,yangiwe gusubira iwayo kubera kubura amafaranga yo kwishyura Park Inn Hotel yari icumbitsemo.

Baron Edgar,umunyamakuru w’igitangazamakuru Kawowo Sports gisanzwe gikora inkuru za siporo yatangaje aya makuru kuri uyu wa 03 Nzeri 2021 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,aho yanagaragaje ko kuguma muri hoteli kw’iyi kipe yamaze gusezererwa kuzayongerera umwenda ibintu bikarushaho kuba bibi.

Yagize ati:”The Sliverbacks yangiwe gusohoka muri hoteli Park Inn kugeza igihe izishyurira amadeni kandi kugumamo bizazamura amadeni isanzwemo.”

Perezida w’ishyirahamwe rya Basketball muri Uganda,Nasser Sserunjogi aherutse kwandikira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ireberera ibya siporo amusaba kwishyurira iyi kipe ngo idahera mu Rwanda.

Sserunjogi yatangaje ko ishyirahamwe rya Basketball ku isi n’iryo mu Rwanda byari byabahaye tariki 29 Kanama 2021 nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kwishyura uwo mwenda ariko bikomeza kuba agatereranzamba.

The Sliverbacks yasezerewe itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Cape Verde,aho yayitsinze amanota 79 kuri 71 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.