B-Threy yikomye Kiss FM ayishinja kubogama

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi B-Threy, uri mu bakunzwe cyane mu njyana ya Kinyatrap, yikomye Radio Kiss FM ayishinja kubogama no kwirengagiza HiP Hop nyarwanda muri rusange.

Uyu muhanzi uri mu bahataniye ibihembo bya ‘Kiss Summer Awards 2020’, yanenze imitegurire y’iri rushanwa ndetse n’imitangirwe y’igihembo cyari kigenewe umuhanzi mwiza mu bakizamuka kizwi nka “The Best Upcoming Artist Award”.

B-Threy wahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo, yari ahanganye n’abandi nka Kelvin Kade na Aliella Wayz, gusa biza kurangira Kelvin Kade ari we ukegukanye.

Uretse Kiss FM anenga kudakina indirimbo ze n’izabandi baraperi muri rusange, B-Trey yanenze uwitwa Bernard Bagenzi na lebel ya ‘Incredibles’ muri rusange. Aba bari bafite gushyigikira Kelvin Kade mu nshingano, abashinja gukoresha kata no kumugura kugira ngo atsindwe.

B-Threy avuga n’ubwo atatwaye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka atari byo bimubabaje, ahubwo ababajwe n’aho umuziki nyarwanda waba ugana mu gihe hakiri amaradiyo n’abareberera umuziki bakigonganisha abahanzi bakanatonesha zimwe mu njyana.

Umuhanzi B-Threy aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Oya”. Yamenyekanye no mu zindi ndirimbo ziri muri iyi njyana ya ‘Kinyatrap’, zirimo ize bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Kuri ubu B-Threy amaze gukora alubumu zirimo iyo yise “2040”, ” Nyamirambo” na Shwiii Dah”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.