Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 22 Kamena 2020 Bamwe mubashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump barahakana ko ubukangurambaga bwo ku rubuga rwa Tik-Tok n’abafana b’itsinda rya muzika K-pop ari bo batumye igikorwa cye cyo kwiyamamaza ku wa gatandatu ushize ahazwi nka i Oklahoma kizamo abantu bake. Urubyiruko rwinshi rutarageza ku myaka 20 rwafashe amatike […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 21 Kamena 2020 Tariki ya 12 Kamena 2020 nibwo byamenyekanye ko ingagi yari izwi ku kazina ka ‘Rafiki’ yasanzwe muri Pariki ya Bwindi yapfuye nyuma y’igihe ishakishwa kuko yaburiwe irengero tariki ya 1 Kamena. Iperereza ryakozwe ryerekanye ko ‘Rafiki’ yishwe itewe ikintu gisongoye, byemezwa ko yaba yarazize ba rushimusi. Ikigo […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 21 Kamena 2020 Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yabatije icyorwezo cya Coronavirus “Kung flu”, izina rishya yayihaye ashaka kumvikanisha ko ari virus yakomotse mu Bushinwa, imvugo ikomeje kunengwa n’abantu benshi ko ihembera ibikorwa by’ivangura rishimgiye ku bihugu. Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 20 Kamena 2020 Félix Tshiseked Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko leta iteganya kugura urugo rw’umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika, Papa Wemba, kugira ngo rugirwe ingoro ndangamuco. Uyu mu Perezida yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ushize mu nama y’abaminisitiri, ategeka abagize Minisitiri y’umuco, gusuzuma vuba ibikenewe ngo urwo […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 20 Kamena 2020 Umwe mu bakinnyi bakinira ikipe ya Brentford witwa Bryan Mbeumo yagaragaweho n’icyorezo cya colonavirus nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wayo Thomas Frank. Sky sport dukesha iyi nkuru ivuga ko aya makuru yagaragaye ubwo iyi kipe yari igiye gucakirana na Fulham kukibuga cya Craven Cottage ku mukino wabo wa […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Ku wa 20 Kamena 2020 Abashakashatsi b’abatariyani batangaza ko icyorezo cya koronavirus cyatangiye kuboneka mu kwa 12 k’umwaka ushize mu mazi atwara imyanda ava mu migi ibiri, mbere y’uko iki cyorezo gitangazwa muri iki gihugu. Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima bw’abantu (ISS) kivuga ko amazi atwara imyanda ava mu migi ya Milan […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 13 Kamena 2020 Isake yitwa Maurice yigeze gutuma nyirayo ajyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo iri kubika mu museso, yapfuye ifite imyaka itandatu. Iyo sake yashyigikiwe n’abantu batandukanye ku isi ndetse ihinduka ikimenyetso cy’ubukangurambaga buharanira kurinda amajwi yo mu cyaro ubwo yabaga intandaro y’urubanza rushingiye ku rusaku. Ariko mu mwaka […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Kamena 2020 Abashakashatsi bo mu Budage na Norvège, basesenguye ubwoko butandukanye bw’amaraso bigendanye n’uko yitwara ku cyorezo cya Coronavirus, bagaragaza ko hari ubufite ibyago byinshi byo kuzahara n’ubushobora kwihagararaho. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyitwa ‘New England Journal of Medicine’. Abashakashatsi bakoze ubugenzuzi ku kamaro k’ubwoko […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Kamena 2020 Ishyaka MSD (Mouvement pour la solidarité et la démocratie) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rivuga ko ijambo Perezida Evariste Ndayishimiye yaraye avuze “nta cyizere na busa ritanga” ku mpinduka muri politiki mu gihugu. Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gananu rishyizweho umukono n’umunyamabanga wa MSB mukuru Francois […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Kamena 2020 USA To day yatangaje ko Umuhungu w’imyaka 12 waririmbye indirimbo avuga ko yifuza kubaho yakwirakwiriye henshi kuri murandasi mu gihe cy’imyigaragambyo iheruka muri Amerika, iyi ndirimbo yatumye asinya amasezerano n’inzu ya muzika ikomeye muri Amerika. Indirimbo ya Keedron Bryant yitwa ‘I just Wanna Live’, yashyizwe ku mbuga […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Kamena 2020 Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Togo, Alex Harlley, akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye i Burayi. Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti “ Rayon Sports yasinyishije umugabo udasanzwe Alex Harlley. Uyu rutahizamu w’icyamamare wa Las […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 18 Kamena 2020 Igitabo gishya cya John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump kivuga ko yasabye Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping kumufasha ngo azatsinde amatora ateganyijwe. Mu gitabo cye Bwana Bolton avuga ko Bwana Trump mu buryo butangaje yakomeje kuba umuntu “udasobanukiwe no gutegekera” muri White House. […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 18 Kamena 2020 Umuvandimwe wa Bizimana Djihad witwa Niyonkuru Sadjati uzwi cyane mu ikipe ya Marine ubu yamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport aho bemeranyijwe ko azayikinira mu gihe kigera ku myaka itatu (3). Niyonkuru asinye muri Rayon nyuma y’uko iyi kipe ihaye ikaze Sibomana Théogène na Nishimwe Blaise, Migambi […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 18 Kamena 2020 Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yatangiye gukusanya imikono y’abarwanashyaka ba Chama Cha Mapinduzi (CCM) bamushyigikiye, kugira ngo azabashe guhagararira iryo shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ari imbere. Kuri uyu wa Gatatu nibwo Magufuli yashyikirijwe inyandiko zizuzuzwa n’abarwanashyaka be bamwemeza nk’umukandida wa CCM, azishyikirizwa n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 17 Kamena 2020 Uyu mukinnyi wa Manchester city yabikoreye ku ikoranabuhanga ry’amashusho ko yifatanyije n’amahanga kwamagana irondaruhu rikomeje kugaragara rikorerwa abirabura. Ibi abifatanyijemo na Kevin De Bruyne, Vincent company na Lucy Bronze aho bahamagaza za leta gufatanya kurwanya iki kibazo cyane cyane mubuyobozi bw’amakipe bigenda bigaragaramo. Ibi byabaye ubwo uyu […]
Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 17 Kamena 2020 PBS News Hour dukesha iyi nkuru ivuga ko, Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko rikora impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bata muri yombi. Yategetse ko […]