Malawi: Perezida mushya Lazarus Chakwera yarahiye nyuma y’intsinzi ye yanditse amateka.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 28 Kamena 2020 None tariki ya 28 kamena 2020 nibwo perezida Lazarus Chakwera yarahiye nka Perezida mushya wa Malawi nyuma yo gutsinda amatora yasubiwemo. Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Bwana Chakwera yagize ati: “Igihe kirageze ngo dukanguke ubundi inzozi zacu tuzihindure impamo”. Bwana Chakwera, wari umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi […]

Inkuru irambuye

Amerika:Hand Sanitizer”umuti usukura intoki” wishe batatu undi ahuma burundu nyuma yo kuwunywa

Kuwa 27 Kamena 2020 Inzego z’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zavuze ko abantu batatu bo muri leta ya New Mexico iherereye mu magepfo ashyira uburengerazuba bapfuye undi umwe arahuma burundu nyuma yo kunywa umuti usukura intoki ‘Hand Sanitizer’. Ubuyobozi buvuga ko abandi bantu batatu barembye cyane. Amakuru avuga ko aba bantu uko ari […]

Inkuru irambuye

Tanzania: Umuhanzi Diamond Platanumz yahaye gasopo abakobwa bamusebya ko bakundana ngo ko banabyaranye.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 27 Kamena 2020 Umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki hano muri Afrika y’uburasirazuba’ “Diamond Platnamz” mu kuvuga akamuri kumutima, abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yabwiye abakobwa n’abagore bagenda bavuga ko bakundana ngo banabyaranye ko bibeshya atari byo, ahubwo bashaka kumwicira izina. Ibi yabivuze nyuma y’uko abakobwa benshi bagaragaye ku […]

Inkuru irambuye

Liverpool: Abanyafurika bayifashije kwegukana igikombe cya Premier League

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 27 Kamena 2020 Ku wa kane w’iki cyumweru, Liverpool yegukanye igikombe gikomeye cya shampiyona ya Premier League bibayeho hashize imyaka 30 kuva mu mwaka wa 1990 ubwo yagiherukaga, ndetse buba n’ubwa mbere na mbere kuva igikombe cya Premier League cyatangira gukinirwa mu 1992. Kandi ibyo byagizwemo uruhare rukomeye n’abakinnyi b’ingenzi […]

Inkuru irambuye

Coronavirus:Ethiopia,Umukambwe w’imyaka 114, yayikize

Kuwa 27 Kamena 2020 Umwe mu baganga bavuye umusaza wo muri Ethiopia ufite imyaka 114 y’amavuko wakize coronavirus yishimiye igikorwa bakoze, anatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bitangaje. Abavandimwe ba Aba Tilahun Woldemichael uvuga ko uyu mukambwe afite imyaka 114 y’amavuko, ibintu byamugira umugabo wa mbere ku isi ufite imyaka myinshi cyane, ariko nta cyemezo […]

Inkuru irambuye

Amerika: Umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye cyane mu njyana ya ‘POP, mu ndirimbo ‘LOCK & DROP IT’ St.Luis Huey yapfuye arasiwe i Missouri

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 26 Kamena 2020 Umuhanzi w’icyamamare uzwi cyane mu mugi wa St. Louis Huey, Wamenyekanye cyane mu njyana ya ‘ POP’ yitabye imana nyuma y’iraswa ryabaye kuri uyu wa Kane ushize maze abiburiramo ubuzima nkuko TMZ ibitangaza. Abanyamategeko batangarije TMZ ko uyu mugabo yarashwe muri babiri barasiwe ahitwa i Missouri. Huey akaba yarababajwe […]

Inkuru irambuye

Argentina: Mu mugi wa Rasorio aho Che Guevara yavukiye hari kugurishwa

Kuwa 26 Kamena 2020 Mu mugi wa Rasorio muri Argentine hari igikorwa cyo kugurisha inzu y’icyamamare mu bya politiki ndetse n’impirimbanyi y’impinduramatwara yamamaye ku isi mu kinyejana gishize cya 20 Che” Guevara . Nyiraho ubu, witwa Francisco Farruggia, avuga ko aha hantu hari inzu ya ‘apartment’ iri ku buso bwa metero kare 240 yahaguze mu […]

Inkuru irambuye

DR Congo: Irangira rya Ebola, Mu burasirazuba bushyira amagepfo.

Repubulika y’Intwaro Rusange muri Congo yatangaje ko akarere k’uburengerazuba bw’icyo gihugu ubu hatakibarizwamo Ebola, inyuma y’amezi arenga abiri nta murwayi ubonetse. Ibi kandi binatangazwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima kw’isi (OMS/WHO) ryemeza ibyatangajwe na Dr Longondo Eteni, minisitiri w’ubuzima muri Congo. Ibyo bitangajwe hashize iminsi igera kuri 40 nta wundi murwayi wa Ebola ubonetse […]

Inkuru irambuye

LAF igiye kujya yunganira mu mategeko Abanyamakuru ku buntu

Kuwa 25 Kamena 2020 LAF (ihuriro ry’imiryango itanga Ubufasha mu by’amategeko) hamwe n’Urwego rw’abanyamakuru mu Rwanda (RMC) basinye amasezerano y’ubufutanye azafasha mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’ubwisanzure bwawo, harimo no guhabwa ubwunganizi mu nkiko igihe bahuye n’ikirego gifitanye isano n’akazi, nta kiguzi. Aya masezerano y’imyaka itatu yashyizweho umukono n’impande zombi tariki ya 25 Kamena, azafasha […]

Inkuru irambuye

KNC yavugiye kuri Rayon Sports ko ashobora kuyitanga gusinyisha Muhadjiri

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 24 Kamena 2020 Perezda w’ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye Rayon Sports ko ishobora gukomeza guhazira mu kubona amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri ikazayabona yamaze kumusinyisha. Ibi Perezida wa Gasogi yabitangaje nyuma y’aho akoze agashya agasinyisha Rutahizamu Bola Lobota wavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports […]

Inkuru irambuye

USA: Hatangajwe Imwe mu miti isukura intoki ikwiye kwirindwa mu kwirinda colonavirus .

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 24 Kamena 2020 FDA( gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) , cyaburiye abantu kudakoresha imwe mu miti isukura intoki izwi nka ‘hand sanitizers’ mu ndimi z’amahanga, ikorwa n’ikigo, Eskbiochem SA kubera imiti y’ubumara irimo. Iki kigo kivuga ko cyatahuye ikinyabutabire cya methanol ikozemo, kikaba gishobora kuba uburozi […]

Inkuru irambuye

Kim Jong-un Perezida wa Koreya ya ruguru yahagaritse igikorwa cya gisirikare kuri Koreya y’epfo

Kuwa 24 Kamena 2020 BBC dukesha iyi nkuru imaze gutangaza ko Koreya ya ruguru imaze guhagarika igikorwa cya gisirikare gikorwa na Koreya y’epfo, nkuko igitangazamakuru cya leta kibitangaza. Mu byumweru bishize, hari habayeho kwiyongera kw’imvugo y’uburakari ituruka muri Koreya ya ruguru. Iyo mvugo yatewe n’ibikorwa by’impirimbanyi zatorotse Koreya ya ruguru zigahungira mu y’epfo, zifite gahunda […]

Inkuru irambuye

Burundi: Ni iki kiri kuvugwa kuri Bunyoni wagizwe Minisitiri w’intebe?

Kuwa 24 Kamena 2020 Alain-Guillaume Bunyoni ni umugabo uzwi cyane mu Burundi kandi utinywa kubera imbaraga afite mu butegetsi bwa CNDD-FDD kuva mu 2005, ubu yagizwe umuyobozi wa guverinoma y’u Burundi, umwanya w’ubuyobozi waherukagaho mu myaka 22 ishize. Ntiyashyizweho wenyine, kuko hemejwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza. Gusa benshi bagarutse cyane kuri Bwana Bunyoni, usanzwe […]

Inkuru irambuye

Saudi Arabia: Kubera covid19 yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro mutagatifu

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 23 Kamena 2020 Arabia Saoudite yategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga bagomba kujyayo mu mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj, mu rwego rwo kwirinda coronavirus. Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu. Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe […]

Inkuru irambuye

Manchester United: Scott McTominay Yongereye amasezerano mashya azageza 2025

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 23 Kamena 2020 Sky Sport dukesha iyi nkuru imaze gutangaza ko Scott McTominay  kugeza ubu azaguma gukinira Manchester United kugeza mu kwezi kwa Kamena 2025, nyuma y’uko bagiranye asezerano mashya azamara imyaka itanu. Uyu mukinnyi w’imyaka 23, nyuma yo gusinya amasezerano mashya yagize icyo atangaza, aho yavuze ko yiyumvisha ibyo […]

Inkuru irambuye

Coronavirus: U Budage Bwasubijeho gahunda ya ‘guma mu rugo’kubera ubwandu bushya bwagaragaye.

Kuwa 23 Kamena 2020 Abayobozi mu Budage barimo gusubizaho ingamba zikaze za “guma mu rugo” (lockdown) nyuma yaho hagaragaye ubwandu bushya bwa coronavirus bufitanye isano n’uruganda rutunganya inyama. Abakozi barenga 1,500 b’uruganda Tönnies basanze baranduye coronavirus. Umukuru wa leta ya North Rhine-Westphalia , imwe mu zigize iki gihugu – mu burengerazuba bw’acyo yavuze ko izi […]

Inkuru irambuye

Mu nama ihuza abayobozi bayobora ibigo by’ubucuruzi muri Afurika n’Amerika,Perezida Kagame arabagezaho ijambo riyifungura.

Kuwa 23 Kamena 2020 Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame, arageza ijambo ritangiza inama ihuza abayobozi bahuriye mu ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi kuri uyu mugabane, ikaba iri bukorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya coronavirus. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iri bube iteranye, kuva icyorezo cya coronavirus cyaduka ku Isi mu mpera […]

Inkuru irambuye

Afrika y’epfo: Bwa mbere urukingo rwa Colonavirus rugiye kugeragezwa ari n’ubwa mbere muri Africa

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 23 Kamena 2020 Urukingo rwa colonavirus bwa mbere rugiye kugeragezwa na Kaminuza ya Wits yo muri Johannesburg muri Afurika y’Epfo uyu munsi. Mubyo yatangaje yavuze ko igerageza rya mbere ry’uru rukingo rwa coronavirus muri iki gihugu,ari naryo rya mbere muri Afurika yose. Abantu ba mbere baraterwa urwo rukiko muri iki […]

Inkuru irambuye

U Burundi: Mu Ntara ya Gitega niho Perezida Nkurunziza azashyingurirwa kuwa 26 Kamena 2020.

Kuwa 22 Kamena 2020 Tariki ya 26 Kamena uwahoze ari Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza azashyingurwa, ahazwi nki i Gitega ku murwa mukuru wa politike. Ubutumire bwo gusezera kuri Nkurunziza buragaragaza ko abantu batumiwe mu muhango wo kumuha icyubahiro, kuri Stade ya Ngoma muri Gitega saa yine za mu gitondo ku wa 26 Kamena. Pierre […]

Inkuru irambuye

Rayon Sports: Ikipe imaze kugira amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, ikanifuza rutahizamu Bola Lobota Emmanuel

Kuwa 22 Kamena 2020 Nyuma y’igihe kirenga icyumweru hatangijwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, kuri ubu Rayon Sports yamaze kuyagwiza ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yasinyira Gikundiro. Hakizimana Muhadjiri amaze iminsi agarutse mu Rwanda, ariko akaba yarashyizwe mu kato nk’umuntu uvuye hanze nk’uko amabwiriza yo kwirinda […]

Inkuru irambuye