DRC: Abantu benshi bagiye mu mihanda bishimira ikurwaho ry’ibihe by,amezi ane bidasanzwe

Kuwa 22 Nyakanga 2020 Amatsinda agizwe n’abantu batandukanye DRC yaraye yigabye imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, ubwo bishimiraga ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko ibihe by’amezi ane bidasanzwe birangiye. Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu muri Congo, Perezida Tshisekedi yanatangaje ko ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gake gake, harimo no gufungura […]

Inkuru irambuye

Madagascar: Ikeneye ubufasha mu kurwanya Coronavirus

Kuwa 22 Nyakanga 2020 Minisitiri w’ubuzima mu gihugu cya Madagascar yasabye ubufasha imiryango yigenga ikorana n’icyo gihugu ko yabafasha mu kurwanya icyorezo cya Colonavirus mu gihe bari kubona imibare y’abanduye iki cyorezo yiyongera k’umuvuduko ukabije. Urubuga rwa Actu Orange ruvuga ko iyi minisiteri itangaza umuvuduko w’iyongera ry’icyorezo cya Coronavirus ukabije cyane kuva mu mezi arindwi […]

Inkuru irambuye

UK: Urukingo´” ChAdOx1 nCoV-19 ” rwa coronavirus rwa Kaminuza ya Oxford rufasha ubwirinzi bw’umubiri mu kwirwanaho

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 20 Nyakanga 2020 Urukingo rwa mbere rumaze kugaragara rwa coronavirus rwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza rugaragaza ko nta kibazo na kimwe ruteza kandi rufasha ubwirinzi bw’umubiri wa muntu mu kwirwanaho. Uru rukingo rumaze kugeragezwa ku bantu 1,077. Aho byagaragaye ko kuruterwa byatumye abantu barutewe biremamo ubwirinzi (antibodies) […]

Inkuru irambuye

“Umugambi” Indirimbo nshya ya Muvunyi Innocent, yasohoye ikaba ikomeza imitima y’abantu muri ibi bihe bitoroshye bya covid 19.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 20 Nyakanga 2020 “Ijambo ry’Imana ridusaba gushima mu bihe byose , haba mu bibi cyangwa mu byiza niho umugambi w’Imana w’igaragariza ´Bityo nahawe ijambo ryo guhumuriza ndetse no kugarurira ibyiringiro abatuye isi bose”. Amagambo meza arema umutima Muvunyi yavuze nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye nshya yise – Umugambi. Muvunyi […]

Inkuru irambuye

Nigeria: Abana batandatu bahitanywe na bombe

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 19 Nyakanga 2020 Polisi ya Nigeria iratangaza ko abana batandatu bapfuye bahitanywe na bombe, abandi batanu barakomereka cyane. Ibyo byabaye ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu mu ntara ya Katsina hasanzwe ariho umukuru w’icyo gihugu akomoka. Ibitero bya bombe muri iyo ntara ni ibintu bitari bimenyerewe cyane. Amakuru atangazwa na […]

Inkuru irambuye

Uganda: Inshuti ya Bobi Wine yishwe bavuye mu kiganiro

Kuwa 19 Nyakanga 2020 Polisi ya uganda irimo irakora iperereza kucyaba cyateye uru rupfu rw’umwe mu nshuti za hafi z’icyamamare muri muzika ndetse akaba n’umunyapolitike Robert kyagulanyi azwi kw’izina rya Bobi Wine. Polisi ivuga ko Charles Mutyabule yapfuye igihe ipikipiki yariho yagongwaga n’imodoka irimo irerekeza ahitwa Mabira ku muhanda Jinja-Kampala. Bobi Wine avuga ko igihe […]

Inkuru irambuye

OMS itewe impungenge n’icyoreza gishya cya Ebola muri Kongo

Kuwa 18 Nyakanga 2020 Ishyirahamwe rishinzwe ubuzima ku isi OMS rivuga ko ritewe impungenge n’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo. OMS ivuga ko icyo cyorezo ari cyo gikomeye cyane kimazekugaragara mu karere k’uburasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Kongo. Abantu mirongo itanu na batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko banduye icyorezo Ebola […]

Inkuru irambuye

France: Inkongi yateye urusengero rukuru mu mujyi wa Nantes

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 18 Nyakanga 2020 Urusengero rukuru rwa Saint-Pierre-et-Saint-Paul rwo mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa rwatewe n’umuriro w’inkongi. Abashinzwe kuzimya imiriro y’inkongi barenga 60 nibo bageze kuri urwo rusengero kugirango bagerageze kuwuzimya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa Uyu muriro w’inkongi wateye uru rusengero uje hashize umwaka umwe gusa indi nkongi […]

Inkuru irambuye

Real Madrid yatwaye igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ Messi agira icyo avuga.

Kuwa 17 Nyakanga 2020 Real Madrid yegukanye iki igikombe cya shampiyona cya 34, nyuma yuko batsinze ikipe ya Villarreal 2 -1 mu ijoro ryakeye, Rutahizamu wa Mukeba wabo Barcelona Lionel Messi avuga ko bagomba kwiminjiramo agafu bagatwara Shampions League. Ibi byabaye amateka nyuma y’ukugaruka kudasanzwe mu iyi ikipe kwa Zinedine Zidane, kuko iyi kipe yarangije […]

Inkuru irambuye

UN: Irahamagaza amahanga kuyifasha kurwana ubukene buri guterwa na Covid-19

Kuwav 17 Nyakanga 2020 Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uri gusaba ibihugu byose inkunga ya miliyari 10 z’amadolari y’Amerika yo gufasha mu kurwanya icyorezo cya coronavirus, nibwo bwa mbere isabye inkunga nyinshi. Uyu muryango uvuga ko abantu bagera kuri miliyoni 265 ku isi bashobora kwicwa n’inzara kugeza mu mpera y’uyu mwaka kubera ingaruka za Covid-19. Biteganyijwe ko […]

Inkuru irambuye

Umunyamategeko Albert Msando arashaka guhagararira umujyi wa Arusha mu nteko ishinga amategeko

Kuwa 15 Nyakanga 2020 Umunyamategeko Alberto Msando yagaragaje ko shimishijwe no gufata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora nteko ishinga amategeko mu mujyi wa Arusha. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati:” Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuko ubu namaze kubona uruhushya rw’ishyaka riharanira impinduramatwara runyemerera kuba umwe mu bakandida b’inteko ishinga amategeko mu mugi wa […]

Inkuru irambuye

Nigeria: Umugore umwe urwanisha indege yapfuye

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 15 Nyakanga 2020 Tolulope Arotile, wari umupilote wa mbere w’umugore utwara kajugujugu z’intambara muri Nigeria, yitabye imana azize ibikomere byatewe n’impanuka yo mu muhanda, nkuko byatangajwe n’ingabo zirwanira mu kirere muri iki gihugu. Uyu mugore yakoze iyi mpanuka yo mu muhanda ejo kuwa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020 ku […]

Inkuru irambuye

Davis D yananiwe gusobanura ubutumwa bw’indirimbo ye yise “Micro”

Kuwa 15 Nyakanga 2020 Umuhanzi nyarwanda witwa Icyishaka David uzwi ku izina Davis D, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Micro” avuga ko buri wese uyumva aza kwihitiramo igisobanuro cy’ibyo yaririmbye ntampamvu y’uko we yakivuga. Amashusho y’iyi ndirimbo yayashyize ku mugaragaro murukerera rwo kuri uyu wa kabiri ariko iyi ndirimbo ikaba yaratangiye kunuganugwa mu bitangazamakuru […]

Inkuru irambuye

Coronavirus: Oms yaburiye ibihugu gukomeza gukaza ingamba

Yanditswe na Mutabazi Fidele Kuwa 14 Nyakanga 2020 None tariki ya 14 Nyakanga nibwo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riraburira ibihugu ku isi byagaragayemo icyorezo cya covid—19 gukomeza ingamba zo kwirinda. RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye Dr Tedros adhanom ghebreyesus avuga ko icyorezo cya covid 19 gikomeje kuba […]

Inkuru irambuye

USA: Daniel Lewis Lee yamaze kwicwa atewe urushinge

Kuwa 14 Nyakanga 2020 Umunyamerika Daniel Lewis Lee wahamwe n’icyaha cyo kwica amaze yahabwa igihano cy’urupfu n’urukiko rw’ikirenga, ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu myaka 17 ishize. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abandi bantu bane bakatiwe urwo gupfa kimwe na we, bamaze igihe bamagana kubica hakoreshejwe kubatera […]

Inkuru irambuye

Manchester City: Pep Guardiola yavuze ko bakwiye gusabwa imbabazi nyuma y’icyasha batewe.

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 14 Nyakanga 2020 Pep Guardiola Yavuze ko we n’ikipe ye ya Manchester City bakwiye gusabwa imbabazi nyuma y’uko urukiko rwa CAS rubakuriyeho ibihano bari bahawe bwo kutitabira amarushanwa y’ibikombe by’iburayi. Kuri uyu wa mbere ushize nibwo urukiko rwa CAS rwakuyeho ibihano byose byari byafatiwe iyi kipe. Guardiola yemera ko hari […]

Inkuru irambuye

Iran: Reza Asgari yishwe nyuma yo guhamwa no kugurisha amabanga ya misile kuri CIA

Kuwa 14 Nyakanga 2020 Leta ya Iran iratangaza ko yishe uwahoze akora muri minisiteri y’ingabo nyuma y’uko ahamwe ni icyaha cyo kugurisha amabanga kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ya za Misile. Umuvugizi mu rwego rw’ubutabera muri leta ya Irana ‘Gholamhossein Esmaili’, yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo Reza Asgari yishwe mu cyumweru gishize ariko byabaye ngombwa […]

Inkuru irambuye

Umwana Muto yatawe muri yombi azira ivanguraruhu yakoreye ‘Wilfried Zaha’

Umwana muto w’umuhungu ufite imyaka 12 yafashwe na polisi nyuma y’uko atangaje amagambo y’ivanguraruhu ku mbuga nkoranyambaga ze atuka rutahizamu wa wa Crystal Palace ‘Wilfried Zaha’ . Zaha aherutse gutangaza ko yakorewe ivanguruhu, aho yavuzweho amagambo menshi anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino bakinnye na Aston Villa, aho AstonVilla yatsinze Crystal Palace bibiri ku busa […]

Inkuru irambuye

Diamond Platnumz, Harmonize na Alikiba: Basangiye na Perezida Magufuli mu nama ya CCM ishyaka riri ku butegetsi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele Kuwa 12 Nyakanga 2020 Abahanzi bakomeye mu muziki wa Tanzaniya, Alikiba , Diamond na Harmonize bagaragaye mu mashusho bicaye ku meza amwe ubwo bari bagiye gusangira ku meza amwe na Perezida Magufuli ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ishyaka rya CCM. Aba bahanzi babiri Diamond na Harmonize bakaba batari baherutse kwicara hamwe […]

Inkuru irambuye

Trump: Kera kabaye yambaye agapfukamunwa

Kuwa 12 Nyakanga 2020 Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ‘Donald Trump’ yagaragaye yambaye agapfukamunwa bwa mbere kuva iki cyorezo cyakaduka muri Nzeri 2019. Ibi byabaye ejo ubwo uyu mutegetsi yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed biherereye inyuma gato y’umujyi wa Washington DC, ubwo yasuraga abasirikare bakomeretse ndetse n’abaganga babitaho. Mubyo yatangaje agisohoka mu […]

Inkuru irambuye