Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ugishyingo 2020, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB), cyatangaje ko gikomoreye inzu zikorerwamo ‘massage’ mu rwego rwo gukomeza kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya coronavirus. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aya ni amabwiriza yihariye abatanga serivisi za ‘massage’ bashyiriweho agomba kubagenga mu kazi kabo mu rwego rwo […]
U Rwanda ku bwumvikane na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byafashe umwanzuro wo gufungura umupaka uhuza imijyi ya Gisenyi na Goma ariko hagakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Iki cyemezo kishimiwe n’abenshi, cyafashwe mu nama yabereye mu mujyi wa Goma kuwa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020, yahuje intumwa z’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi […]
Mu muhango wo gusinya imihigo mishya uri kubera i Nyagatare, Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga ku rutonde rw’utundi turere, mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019. Ibi byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Mbere […]
Umuraperi, Professor Jay, warusanzwe ari umudepite w’ishyaka CHADEMA, yakuwe mu Nteko y’Abadepite muri Tanzania nyuma yo gutsindwa n’uwo bari bahanganye. Professor Jay yari yatorewe kwinjira mu bagize Inteko y’Abadepite muri 2015, kuri iyi nshuro yagize amajwi 17,375 mu gihe uwo bari bahatanye Denis Lazaro yagize amajwi 31,411 . Ishyaka CHADEMA rivuga ko aya matora yaranzwe n’uburiganya. […]
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, berekeje mu karere ka Nyagatare mu muhango uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu. Mu gitondo cyari cyuje imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali, aba bayobozi bahagurutse mu buryo bwa rusange ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, berekeza mu […]
Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko wamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cy’uko yafashwe binyuranyije n’amategeko, agashimutwa ndetse akimwa uburenganzira ku rubanza rutabogamye. Iki kirego gitanzwe n’abamwunganira bashya bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina nyuma yo kongerewe indi minsi 30 ku gifungo cy’agateganyo yakatiwe. Uruhande rwa Rusesabagina rwinubira uburyo yatawe muri yombi akagezwa mu […]
Uwari Perezida wa Barcelona, Josep Maria Bartomeu, yeguye ku mirimo ye nyuma y’igitutu yaramaze igihe aashyirwaho,akaba asize yemeye ubusabe bw’uko Barcelona yitabira Super League y’i Burayi. Abafana bari bamaze igihe bagerageza uburyo bakuraho Bartomeu, wabaye Perezida w’iyi kipe guhera mu mwaka wa 2014 akaba yari amaze igihe adacana uwaka na Lionel Messi. Bartomeu yeguye ejo […]
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Komite nshya igiye gusimbura iy’inzibacyuho yari imaze iminsi 30 iyoboye iyi kipe. Umuyobozi mushya wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, asimbuye Murenzi Abdallah wari uyoboye komite y’inzibacyuho akaba azayobora manda y’imyaka ine we na Komite nshya. Uyu mugabo w’imyaka 54, akomoka […]
Umukinnyi w’umupira w’amaguru , Rwatubyaye Abdul, ari mu byishimo byiyongereye mu bindi ku bw’amagambo yabwiwe n’umukunzi we ubwo gizihizaga isabukuru y’amavuko. Isabukuru ya Rwatubyaye, iba buri tariki 23 Ukwakira. Muri uyu mwaka wa 2020, Rwatubyaye yujuje imyaka 24 y’amavuko amaze abonye izuba. Kuri uyu munsi, Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye yamwifurije isabukuru y’amavuko anamusabira ku Mana […]
Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe, izaba ku wa Gatandatu, igatorerwamo ubuyobozi bushya. Iyi Nteko Rusange iteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 guhera saa tatu za mu gitondo kuri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali. Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yateguye amatora, yamenyesheje […]