DRC:Ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe arashwe

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,yishwe arashwe n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021. Amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi Luca yemejwe na Radio Okapi,aho yatangaje ko yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga. Uretsee Ambasaderi Luca,aba barwanyi banishe umujandarume w’Umutaliyani warindaga Ambasaderi ndetse […]

Inkuru irambuye

Umubyeyi wa Apôtre Dr. Paul Gitwaza yapfuye

Umubyeyi wa Dr.Apôtre Paul Gitwaza watangije umuryango wa Authentic World Ministries,ubarizwamo itorero Zion Temple Celebration Center,yapfuye. Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yasakaye mu rukerera rw’uyu wa Mbere,nyuma y’uko Apotre Dr.Gitwaza abishyiriye ku rubuga rwe rwa Whatsap. Mu magambo ye,Apôtre Dr.Paul Gitwaza yagize ati”RIP(Ruhukira mu mahoro)mama! Tuzagukumbura.” Kugeza ubu ntiharamenyekana neza indwara cyangwa ikindi cyaba cyateye urupfu […]

Inkuru irambuye

Breaking:Umuyobozi wa RNC,Seif Abadallah Bamporiki yiciwe muri Afurika y’Epfo arashwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, mu ma saa 10:00,uwari uhagarariye RNC muri Afurika y’Epfo amaze kuraswa aho abamurashe bakoresheje imbunda idasohora urusaku. Nk’uko amakuru ari gukwiragira abisobanura, urupfu rwa Bamporiki ngo rwaba rutewe n’umwiryane wari umaze iminsi hagati ya RNC n”itsinda ryitwa King Mashira Hutu Kingdom. Iri tsinda […]

Inkuru irambuye

USA:Indege ya Boeing 777 yatumye izindi nkayo zihagarikwa igitaraganya

Nyuma yuko moteri y’inde yo mu bwoko bwa Boeing 777 inaniwe gukora hashize akanya gato ihagurutse ku wa Gatandatu,kompanyi y’indege ya United Airlines yo muri Amerika ivuga ko yahagaritse indege zayo 24 zo muri  bwoko. Iyo ndege, yari irimo abagenzi 231 n’abakozi 10 bo mu ndege, byabaye ngombwa ko isubira ku kibuga cy’indege cya Denver […]

Inkuru irambuye

Dore ibyo wakora ngo ukomeze urukundo rwa kure y’amaso

Ubuzima bukomeje kugenda buhinduka bijyanye n’iterambere aho kubera gushabika no gushaka kwiteza imbere, usanga abakundana rimwe na rimwe banashakanye nk’umugabo n’umugore batabana umunsi ku munsi nk’ibisanzwe. Si abashakanye gusa kuko n’abakirambagizanya na bo usanga bibabaho ko umusore yakundana n’umukobwa w’ikantarange. Rimwe na rimwe uzasanga abantu bakundana bari mu bihugu bitandukanye, abandi bashakanye, kubera impamvu z’akazi, […]

Inkuru irambuye

Ng’ibi ibibi byo kugereranya “Couple” yawe n’izabandi

Bikunze kugaragara cyane aho abantu bamwe bagereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’iy’abandi. Ibi nyamara n’ubwo bikorwa nkaho ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga bizayigira myiza. Dore impamvu udakwiriye na busa kwigereranya n’abandi mu rukundo cyangwa imibanire hagati yawe […]

Inkuru irambuye

Umubyeyi wa Ronaldihno yishwe na Coronavirus

Umubyeyi w’umukinnyi w’umunya-Brazil Ronaldihno Gaucho wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ku isi,yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus. Uyu mubyeyi wapfuye ni Dona Miguellina Elói Assis Dos Santos,nk’uko inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika,iza no kwemezwa n’imbuga zitandukanye zirimo urwa FC Barcelona;ikipe Ronaldihno yakiniye igihe kirekire. Dona Miguellina apfuye afite imyaka 71 y’amavuko. Yaramaze amezi […]

Inkuru irambuye

RD Congo:Inkingi y’amayobera yari yagaragaye i Kinshasa yatwitswe[Amafoto]

Inkingi y’icyuma ifite ishusho ya mpandeshatu yari yabonetse i Kinshasa ntawe uzi aho iturutse,yamaze gutwikwa n’ikivunge cy’abaturage kubera ubwoba bwo kwibaza aho yaba ikomoka. Abaturage basabwe n’ubwoba,bateye amabuye bongera batwika iyo nkingi yasaga nk’izindi ”monolith’ z’ibyuma zari zimaze kuboneka ahandi hatandukanye ku isi mu mezi ashize. Bamwe mu babikoze batinyaga ko yaba ari ikintu kijyanye […]

Inkuru irambuye

DRC:Inkingi y’amayobera yagaragaye i Kinshasa

Mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,muri “Rond point” yabaye ahantu hashya,hagaragaye inkingi yiswe iy’amayobera ikoze mu cyuma izwi nka ‘monolith’. Amafoto n’amashusho y’iki cyuma yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga,bagaragaza icyuma gisa n’igishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa. Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi […]

Inkuru irambuye

Zanzibar yinjiye mu cyunamo cy’iminsi 7

Umuyobozi wa Zanzibar yatangaje icyunamo cy’iminsi 7 mu gihugu cyose mu rwego rwo kwibuka urupfu rwa Visi Perezida wa mbere, Maalim Seif Sharif Hamad,wapfuye ku myaka 77. Kuri iki kirwa,amabendera azururutswa kugeza hagati mu gihe cy’icyunamo,nk’uko byatangajwe na Dr. Hussein Mwinyi. Hamad yapfuye nyuma gato ya saa tanu z’amanywa zaho kuri uyu wa Gatatu mu […]

Inkuru irambuye

“Ndi umubiligi si ndi umunyarwanda”_Rusesabagina abwira urukiko

Mu iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, Paul Rusesabagina areganwamo n’abandi 20,yongeye kwihakana ubwenegihugu bw’umunyarwanda avuga ko we ari umubiligi. Ni urubanza rwatangiye ahagana i saa 08:00 aho Perezida w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa ndetse akanababaza niba koko imyirondoro yanditse ihura n’iyabo bemera. Perezida ubwo yageraga ku mwirondoro […]

Inkuru irambuye

Idamange yatawe muri yombi,asize akomerekeje umupolisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021,yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne,ukurikiranyweho gukomeretsa umupolisi n’ibindi byaha. Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yageneye itangazamakuru n’abanyarwanda,ivuga ko ibi byabaye ahagana i saa kumi z’umugoroba ubwo uru rwego ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza zatanga muri yombi iyu mugore ukekwaho guteza imidugararo muri rubanda. Itangazo […]

Inkuru irambuye

Umutoza Eric Nshimiyimana abona umusifuzi n’umuyaga nk’impamvu yo gutsindwa kwa AS Kigali

Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1 mu mukino wamuhuje n’ikipe ya CS Sfaxien,Eric Nshimiyimana atoza AS Kigali,avuga ko byatewe n’umusifuzi ndetse n’umuyaga. Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe ibi bitego byose kuwa Gatandatu ushize,mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup wabereye mu gihugu cya Tunisia ari na ho CS Sfaxien ibarizwa. Igice cya mbere […]

Inkuru irambuye

U Rwanda rubaye igihugu rukumbi mu karere cyatangiye gukingira Covid-19

U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abantu icyorezo cya Coronavirus,aho hari kwibandwa ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi by’umwihariko abita ku barwaye iyi virus mu mavuriro, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri gukoresha inkingo zemewe na OMS/WHO,u Rwanda rwabonye ku mubare muto “binyuze mu bufatanye mpuzamahanga”. Iyi minisiteri ntiyatangaje urukingo […]

Inkuru irambuye

Rubavu:Gitifu ushinjwa n’abaturage kubarandurira imyaka,avuga ko yabikoze mu nyungu zabo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu,burashinjwa n’abaturage kubarandurira imyaka mu mirima irenga 30 bubyita guharanira inyungu zabo. Aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Bwiza,bagaragaza impungenge zo kuzicwa n’inzara birututse kuri iki cyemezo cy’umurenge uvuga ko wabikoze uharanira umutekano wabo. Nk’uko babisobanura,mu nama ubuyobozi bw’uyu murenge bwari bwagiranye na bo umwaka ushize ngo bwababujije kuba […]

Inkuru irambuye

Dore ibyiciro ucamo nyuma yo gutandukana n’umukunzi wari warihebeye

Mu rukundo hari ibyiciro buri muntu wese anyuramo iyo amaze gutandukana n’umukunzi we gusa usanga bitewe n’imiterere cyangwa imitekerereze y’umuntu , umuvuduko w’ibi byiciro ugenda utandukana. Ubusanzwe iyo umaze gutandukana n’umuntu mwakundanaga uca mu byiciro 5: Guhakana ko mwatandukanye Iyo ugitandukana n’umuntu wakundaga ugerageza kwiyumvisha ko atari byo, ko bitabaye. Ugatangira no kumushakira impamvu zatumye […]

Inkuru irambuye

Kicukiro:Uwasenyewe inzu arashinja ubuyobozi kumwaka ruswa

Umugabo witwa Kavumbi Ildephonse wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro k’Umujyi wa Kigali,yasenyewe ibice by’inzu ye n’ubuyobozi bw’umurenge yubatsemo bumushinja kwigomeka nyamara we akavuga ko byatewe no kuba yaranze gutanga ruswa. Uyu mugabo anashinjwa kandi kurenga ku mabwiriza agenga Umujyi wa Kigali ndetse  n’amayeri yo gukoresha icyangombwa cy’imyubakire icyo atagiherewe kuko yahawe […]

Inkuru irambuye

Dore ibizagufasha kubona umukunzi wifuza bitakugoye

Abatari bake mu rubyiruko usanga bavuga ko urukundo rw’ubu rugoranye ndetse ko bikomeye kuba wabona umukunzi utakubeshya, utakuryarya mbese ugukunda bya nyabyo. Dore amabanga 5 wakoresha maze ukabona uwo mukunzi wakugwa neza akagukunda bizira kukuryarya: Ba umunyakuri Iyo ushaka kubona umukunzi ugukunda by’ukuri ugomba kubanza kwigiramo ukuri muri wowe ubwawe. Niba wifuza kubona umuntu waguhoza, […]

Inkuru irambuye

Nyamabuye:RIB yataye muri yombi Padiri ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Jean Baptiste Habimfura wo muri Paruwasi Ntarabana , Diyosezi ya Kabgayi aho akurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko. RIB ivuga ko uyu mwana w’umuhugu wasambanijwe na Padiri yari asanzwe akorera abapadiri kuri Paruwasi ya Ntarabana. Nk’uko RIB ibimenyesha kandi ngo uyu Habimfura Jean Baptiste […]

Inkuru irambuye

EU yamaganye ifatwa rya Rusesabagina isaba ko yarekurwa

Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yasabye u Rwanda gutanga ubusobanuro bwimbitse ku ifatwa rya Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda. Mu nyandiko nyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishumutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina,abadepite bayishyizeho umukono barasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina no gutanga ibisobanuro ku ifatwa rye. Rusesabagina, aregwa ibyaha […]

Inkuru irambuye