Umukecuru warokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukamusoni Ancilla, wo mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe,yishwe akaswe ijosi n’abagizi ba nabi bataramenyakana. Uwo mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Mbeho mu Kagari ka Nyanzoga,aho yabanaga n’umukobwa we ufite abana babiri. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu […]
Umuhanzi w’icyamamare ku rwego rw’isi,Justin Bieber,yamaze gutangaza ko kuri alubumu ye nshya agiye gushyira hanze,hazagaragaraho indirimo “Justice” ari gukorana n’icyamamare muri muzika nyafurika ‘Burna Boy’. Burna Boy ni umunyamuziki w’icyamamare muri Afurika,kuri ubu uri no mu bakomeje kushyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga,aho byamaze kwemezwa ko indirimbo ye na Justin Bieber izaba iri muri 13 […]
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Jean Claude Iyamuremye igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cya jenoside bumurega gukorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1994 . Mu byo ashinjwa harimo kuba yagaragaye mu bitero bitandukanye ari kumwe n’Interahamwe n’abandi bicanyi,ndetse nk’uko abihamywa n’abatangabuhamya ngo yatwaraga imodoka yabaga irimo interahamwe n’abandi bakoraga Jenoside. Ubushinjacyaha […]
Abakobwa amagana bo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Jengebe, bongeye gushimutwa bakuwe mu mashuri bigagamo,nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu ntara ya Zamfara yo mu burengerazuba bwa Nigeria. Nubwo hataramenyekana imibare ya nyayo y’abashimuswe,ababibonye bo bavuga ko barenga magana atatu. Bivugwa ko abantu bitwaje intwaro bagenza amaguru,bateye iryo shuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Jangele mu […]
Urukiko rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Paul Rusesabagina ku nzitizi yari yatanze avuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha,rusobanura ko nta shingiro zifite. Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba hamwe n’abandi bantu 20,bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu mu 2018 na 2019,ari kuburana kuri uyu wa Gatanu. Ibyo Rusesabagina yagaragaje nk’inzitizi,yari yavuze ko […]
Minisiteri w’ubutegetsi bwo hagati,iterambere rusange n’umutekano mu Burundi,yatangaje ko u Rwanda rwoherereje iki gihugu irindi tsinda ry’impunzi 1208 kuwa 23 Gashyantare 2021,binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR). Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko izi mpunzi zakiriwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba,uhuza intara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi n’iy’Uburasirazuba ku ruhande rw’u Rwanda. Uretse izi […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutaliyani,Rudi Di Maio,arasaba Umuryango w’Abibumbye gufungura iperereza ryawo mu gushakisha abihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. Ubu busabe bw’Ubutaliyani buje mu gihe leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na yo ikomeje iperereza ku iyicwa ry’uyu wari uhagarariye Ubutaliyani ku butaka bwayo. Impamvu Ubutaliyani bukomeje kotsa igitutu Umuryango w’Abibumbye,ngo nuko urugendo […]
Umugore witwa Mujawamariya Agnes wo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Bibungo, umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi,yatwitse inzo yabanagamo n’umugabo we irakongoka,abitewe n’uburakari bwavuye ku kumva umugabo we n’inshoreke bamutukira kuri telefone. Mujawamariya w’imyaka 53 y’amavuko, yabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko na Ngaruyintwari Damien w’imyaka 51. Inzu yatwitswe igakongoka n’ibiyirimo byose bigashya […]
Icyemezo gisa n’icyanditse amateka ku isi,aho urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe bamaranye. Nk’uko byemejwe mu mwanzuro w’urukiko,uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7.6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu […]
Paul Okoye,uzwi nka Rudeboy,akanaba umwe mu bari bagize itsinda rya P Square yari ahuriyemo n’impanga ye Peter Okoye,ari gushinjwa n’umugore we Anita Okoye kuba amuhohotera akanamufata nabi. Nyuma yo gutandukana n’umuvandimwe we,Paul Okoye ubu amaze kubaka izina ku giti cye muri muzika gusa iby’urugo rwe ntimeze neza nk’uko umugore we Anita Okoye yabitangaje. Anita Okoye […]
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisigara imaze gufata abantu 8 bakurikiranyweho kwiba inka mu baturage bo mu mirenge ya Ndora na Kibirizi. Uwitwa Mbagirente Emmanuel yafashwe kuwa 22 Gashyantare 2021,agaragaza aho yari amaze kugurisha inka 4 yibye mu baturage ndetse izi nka nazo zahise zifatwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, […]
Igipolisi cy’u Rwanda kirukanye mu kazi abapolisi bato 146 n’abo ku rwego rwa su-ofisiye,kuwa16 Gashyantare 2021 ndetse gisezerera nta mpaka abandi 240 na bo bari muri izi nzego. Nk’uko bigaragara mu mateka ya Minisiteri y’Ubutabera No 001/MOJ/AG/21 na No 002/MOJ/AG21 yo kuwa 13/02/2021,aboneka mu igazeti ya Leta idasanzwe yasohotse kuwa 16 Gashyantare 2021,ashingiye ku byemezo […]
Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani avuga ko uyu mutwe nta ruhare wagize mu iyicwa rye. Abategetsi muri DR Congo ku wa Mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43,umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga n’umushoferi we w’Umunyecongo. Umuvugizi […]
Igipolisi cya Afurika y’Epfo kiravuga ko uwari umuyobozi wa RNC(Rwanda National Congress)muri iki gihugu,Abdallah Seif Bamporiki,yishwe n’abajura hagendewe ku byo iperereza ry’ibanze ryagaragaje. Bamporiki yishwe nyuma y’amasaha make avuye mu mujyi wa Johannesburg,arasirwa ahitwa Nyanga Township muri CapeTown. Nk’uko Polisi ya Afurika y’Epfo yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru,hari ibimenyetse bifatika bashingiraho bemeza ko intandaro y’ubu […]
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari zo zihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio. FDLR imaze imyaka 27 ihungabanya umutekano w’u Rwanda na DRC,igizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari Interahamwe n’abacengenzi […]
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(ONU), Antonio Guterres, yavuze ko aneguye yivuye inyuma igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kandi ahojeje imiryango y’abahaburiye ababo. Umuvugizi we, Stephane Dujarric, yavuze kuri uyu wa Mbere ko Guterres yasabye leta ya Kongo gutangira iperereza ku bakoze icyo gitero ku bakozi ba ONU kandi bashyikirizwe ubutabera. Yabwiye […]