Ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Platin n’umukunzi we(Amafoto)

Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Nemeye Platin(P),yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia.. Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y’uko Platin arimo arategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Platin yasezeranye imbere y’amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata. Ni […]

Inkuru irambuye

Musanze FC yakomye urume ikingira abakinnyi bayo Coronavirus

Abakozi bose b’ikipe Musanze FC,mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,bahawe ikiciro cya mbere cy’urukingo rwa Covid-19 baba aba mbere bahawe uru rukingo mu makipe yo mu Rwanda. Ku ikubitiro,ubwo kuwa Gatanu mu gihugu hose hatangizwaga igikorwa cyo gukingira abaturage haherewe kubarusha abandi ibyago byo kwandura,Perezida wa Musanze FC Tuyishime Placide,umuvugizi wayo Uwihoreye  Ibrahim n’umuyobozi […]

Inkuru irambuye

Umukunzi wa Yverry yamutunguje amagambo akomeye ku isabukuru ye

Umuhanzi Rugamba Yverry,uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda,yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we Uwase Vanessa,amusabira guhirwa mu buzima kandi byose ko bazabigeranaho. Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y’amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n’ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w’ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 27. N’ubwo isabukuru ye […]

Inkuru irambuye

Umunyedini Niyomwungere Constantin yabwiye urukiko uko yagejeje Rusesabagina i Kigali

Constantin Niyomwungere,umunyedisi w’umurundi,yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina kugeza amugejeje mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. Ibi Niyomwungere yabitangarije mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu,aho  Rusesabagina we yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate. Yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze mu zindi […]

Inkuru irambuye

Amafoto:Umunyarwenya 5K Etienne yasoje amasomo ya Kaminuza

Umunyarwenya Iryamukuru Etienne,wamamaye nka 5K mu itsinda rikina urwenya rya ’Bigomba Guhinduka’, yasoje amasomo ya Kamuniza muri Kaminuza yigenga ya Kigali(ULK). Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku munsi w’ejo, ni bwo Iryamukuru yatangaje ko yosoje aya masomo. Iryamukuru yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kamunuza mu bijyanye n’Amashanyarazi n’Ikoranabuhanga(Electrical and Technology). Uretse kuba ari […]

Inkuru irambuye

Team Rwanda yegukanye imidari irimo n’uwa zahabu

Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa Zahabu naho Niyonkuru Samuel yegukana uw’Umuringa,mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) rya Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2021 iri kubera mu Misiri. Kuri uyu wa Gatanu hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku cyiciro cy’ingimbi zakoze intera y’ibilometero 84 n’abangavu basiganwe ku ntera y’ibilometero 56. Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi yari […]

Inkuru irambuye

Afurika y’Epfo:Hafashwe inkingo za covid-19 z’inyiganano

Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo cyafashe inkingo za Covid-19 ziganwe, kinafata abantu bane gikekaho kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi. Igipolisi mpuzamahanga (Interpol) cyavuze ko cyagize uruhare mu guta muri yombi abo bantu. Ibi bibaye nyuma y’aho Interpol, ifite ikicaro mu Bufaransa, mu kwezi kwa cumi na kabiri isohoreye itangazo imenyesha abashinzwe kubahiriza amategeko mu […]

Inkuru irambuye

Uganda:Inzuki zambitse amapingu abajura

Mu bisa n’ibitangaza byabaye mu gihugu cya Uganda,inzuki zataye muri yombi abajura babiri bari bibye umuturage witwa Rashida Jowelia televiziyo nini ya ‘flat screen’. Ibi byabereye mu gace ka Sofia gaherereye mu karere ka Jowelia muri Uganda. Nk’uko bigaragara ku ifoto dukesha Daily Monitor,umwe muri aba bajura agaragara inzuki zimwirunze ku ku biganza byombi zakoze […]

Inkuru irambuye

Amafoto:Ibitangaje ku munyarwanda Lilly Tronny wihinduje igitsina

Umunyarwanda Lilly Tronny wahoze ari umuhungu,araganje mu buzima butangaje bwo gucuruza ikimero ku mbuga nkoranyambaga nk’umukobwa guhera muri 2019. Kuri Lilly,wahoze witwa Lionel akiri mu Rwanda,ntibikiri urugendo ahubwo kuri we byabaye ubuzima bwe busanzwe bwo kugira imyanya myibarukiro y’umugore. Uyu munyarwanda w’umunyarwandakazi ubu usigaye uba muri leta zunze ubumwe za Amerika, i Dallas muri Leta […]

Inkuru irambuye

Myanmar:UN ishinja igisirikare kwica abasivile 38

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumye(UN)iri muri Myanmar,ivuga ko abantu hafi 38 bishwe mu bice bitandukanye mu gihugu kuri uyu wa Gatatu mu wundi musi w’imyigaragambyo yamahana umutwe kw’abasirikare bafashe ubutegetsi. Christine Schraner Burgener, yavuze ko ubwicanyi bwo kuri uyu wa Gatatu ari bwo bwa mbere buhitanye benshi kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi ryo kuwa 01 Gashyantare. Ashinzwe […]

Inkuru irambuye

Ubushinjacyaha busabiye Idamange igifungo cy’iminsi 30 cya gateganyo

Ubushinjacyaha busabiye umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne gufugwa by’agateganyo iminsi 30,mu rubanza ari kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021. Idamange yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo icyo gukomeretsa umupolisi uri mu bari baje kumufata no gutanga sheki(cheque)itazigamiye. Mu iburanishwa riri kubera mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo,Idamange yabwiye urukiko ko […]

Inkuru irambuye

Umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne yagejejwe imbere y’urukiko

Umunyarwandakazi Idamange Iryamugwiza Yvonne,yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021 ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo icyo guteza imvururu muri rubanda. Ni mu rubanza ruri bube kifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga,rukabera mu cyumba cy’urwo rukiko. Idamange yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza(RIB),tariki 15 Gashyantare 2021. Ubu agiye kuburana ari aho […]

Inkuru irambuye

Afuganistani:Abagore 3 b’abanyamakuru bishwe

Abantu bitwaje intwaro muri Afuganistani, kuri uyu wa kabiri bishe abagore batatu bakorera televiziyo mu bitero bitandukanye mu burasirazuba bw’intara ya Nangarhar. Ababibonye ndetse n’igiporisi bavuze ko abo bishwe bari gutaha bavuye ku kazi igihe baterwaga mu bice bitandukanye i Jalalabad, ku murwa mukuru w’iyo ntara, kandi ababishe babashije guhunga. Nta muntu ku giti cye […]

Inkuru irambuye

U Rwanda rwakiriye inkingo ibihumbi 240 zizarufasha gukingira abarenga miliyoni 7,8 z’abaturage

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe muri gahunda ya Covax igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye,aho byitezwe ko nyuma y’izi ruza kwakira izindi zo mu bwoko bwa Pfizer-BioNTech. Izi nkingo za AstraZeneca zakozwe na Kaminuza ya Oxford maze zitunganywa n’Ikigo cyo mu Buhinde cyitwa Serum […]

Inkuru irambuye

Ubuyapani:Umuherwe ashaka abantu 8 bazajyana ku kwezi akabishyurira

Umuherwe w’Umuyapani,Yusaku Maezawa utunze za miliyari, yatumiye abantu umunani bo muri rubanda ngo bajyane na we mu rugendo rwo kuzenguruka ukwezi rwa kompanyi SpaceX ya Elon Musk. Mu butumwa bwa videwo yashyize kuri Twitter, Yusaku yagize ati: “Ndashaka abantu bo mu byiciro byose”. Muri ubwo butumwa, yanatangaje uko abashaka kubisaba babigenza. Yusaku yavuze ko azabarihira […]

Inkuru irambuye

USA irafatira ibigano Uburusiya

Leta zunze ubumwe za Amerika irateganya gufatira ibihano Uburusiya kuri uyu wa kabiri, nk’uko ababikurikiranira hafi babyemeza. Ni ibihano bishingiye ku irogwa rya Alexei Navalny uzwiho kunenga ubutegetsi buriho mu Burusiya. Iki cyemezo cya perezida Joe Biden cyo gufata ibyo bihano kiragaragaza kutajenjeka ku kibazo cya Navalny nk’uko byagenze ku butegetsi bwa Donald Trump wamubanjirije. […]

Inkuru irambuye

Polisi yerekanye abantu 4 bacuruzaga ‘mukorogo’

Polisi y’u Rwana yatangaje kuri uyu wa 02 Werurwe 2021,ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amavuta yangiza uruhu azwi nka “Mukorogo”. Aba bantu bakoraga magendu bafatiwe mu murenge wa Gikondo,akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali,mbere yo kwerekanwa imbere y’Itangazamakuru. Munyantore,umwe muri aba bafashwe,yavuze ko ubu bwoko bw’amavuta yacuruzaga yaburanguye n’abayatemberezaga mu […]

Inkuru irambuye

Uwimana Abdul wahoze akinira Rayon Sports afunzwe akurikiranyweho gusambanya umugore w’undi

Uwimana Abdul wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports yatawe muri yombi,aho akurikiranyweho gusambanya umugore wasezeranye n’undi mugabo. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), Dr Murangira B.Thierry, yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo Polisisi i Nyamirambo. Yagize ati:”Ni byo Uwimana Abdul arafunzwe, yafashwe asambanya umugore w’undi mugabo. Ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.” […]

Inkuru irambuye

Zimbabwe:Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi

Uwari Visi Perezida wa Zimbabwe,Mohadi Kembo,yeguye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021 ku mpamvu yise kurokora isura ya Guverinoma,nyuma y’aho avuzweho inkuru y’ingeso y’ubusambanyi yasakaye no mu bitangazamakuru. Visi Perezida Mohadi hamwe na Constatino Chiwega bari bungirije Perezida Emmerson Mnangagwa kuva mu mwaka wa 2018, gusa ngo Mohadi nta kizere cyo gusimbura perezida […]

Inkuru irambuye

Zanzibar:Hashyizweho itegeko rihana abambara batikwije

Ibirwa bya Zanzibar bibarizwa mu gihugu cya Tanzania,byasabye ba mukerarugendo kujya bambara bikwije kandi bakubaha “ibyigengeserwa” byo mu muco waho, bitaba ibyo bagacibwa amande. Ibi byagaragaye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubukerarugendo,Lela Muhamed Mussa,aho yanabwiye BBC ishami ry’Igiswayile dukesha iyi nkuu ko bamwe muri ba mukerarugendo baba bagenda n’amaguru mu mihanda yo muri Zanzibar […]

Inkuru irambuye