Igihembo cy’amahoro cyiritiwe Nobel cya 2020 kimaze guhabwa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara ku isi. Komite itanga ibi bihembo byitiriwe Nobel ivuga ko PAM yabaye ingenzi mu muhate wo kurwanya ikoreshwa ry’inzara nk’intwaro y’intambara n’amakimbirane ku isi. Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe y’amadorari, […]
Umuhanzi Icyishaka David wamamaye nka Davis D cyangwa Shine Boy, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Ifarasi” iri mu mujyo umwe w’izo aheruka gukora zirimo amagambo abenshi bakemanze. Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2020, ikaba ifite iminota 03 n’amasegonda 25. Indirimbo “Ifarasi” iri mu njyana ya Afrobeat […]
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 8 mu bari bagize itsinda ry’abantu 14. Aba baracyekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mudasobwa 6 ndetse na telephone 8, bakaba bari bamaze kwiba kuri za sitasiyo 11 ziganjemo izo mu ntara y’Iburengerazuba. Aba bose uko bari 8 […]
Uwahoze ari depite, Fabien Banciryanino, afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba mu Burundi, nyuma y’icyumweru yari amaze afungiwe kuri sitasiyo ya polisi. Banciryanino yireguye ku byaha aregwa muri parike ya Republika ya komine Ntahangwa. Mu byaha ashinjwa harimo ibyo guteza imyigaragambyo, gushinja abantu ibinyoma no guhungabanya umutekano w’igihugu. Umucamanza yafashe umwanzuro wo kumwohereza muri gereza […]
Mu gihugu cya Algeria imyigaragambyo y irakomeje mu mijyi myinshi, basaba ko hagira igikorwa ku rugomo rukorerwa abagore, nyuma yuko umukobwa w’imyaka 19 afashwe ku ngufu akanicwa ndetse murambo we ugatwikwa. Umurambo wa Chaïma watwitswe ugahinduka umuyonga, wabonetse muri uku kwezi muri sitasiyo ya lisansi itagikorerwamo, mujyi wa Thénia, kuri 80km mu burasirazuba bw’umurwa mukuru […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2020, rwataye muri yombi Bakundinka Nepomuscene ukekwaho kwica Mutuyima Diogene akamuhamba mu mwobo. Mu itangazo RIB yashyize hanze, urupfu rwa Mutuyimana rwabaye kuwa 26 Nyakanga 2020. Birakekwa ko nyuma yo kumwica, Bakundinka yamushyize mu mufuka akamutaba iwe mu rugo ho mu mudugudu w’Agatare, […]
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse undi muntu wanduye coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 4,867. Muri aba banduye, abakize ni 3,226 barimo 10 b’uyu munsi. Abakirwaye ni 1,612 naho abamaze gupfa bazize iki cyorezo ni 29. Ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda hose ni 506,658 ibyafashwe uyu munsi ni 1,988.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagaragaje Kaminuza 6 zigiye gusubukura amasomo yazo nta nkomyi, anavuga ku zindi zirimo na Kaminuza y’u Rwanda zizasubukura higa ibyiciro bimwe. Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, cyahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Uw’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, uw’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije n’uw’Ubucuruzi n’Inganda Soraya M. Hakuziyaremye, […]
Umuraperikazi Onika Tanya Maraj, uzwi cyane nka Nick Minaj, yibarutse imfura ye y’umuungu ku myaka 37 y’amavuko. Iki cyamamare mu njyana ya ‘Rap’ haba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no ku isi muri rusange, yibarutse nyuma y’igihe ashyira amafoto hanze ngo yereke abafana be uko inda imeze anabakumbuze kwakira umwana we. Bitandukanye n’ibindi byamamare, […]
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agiye kujya mu kato we n’umugore we Melania Trump, nyuma yo gupimwa bagasangwamo coronavirus. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Trump yagize ati: “Ibi tuzabivamo hamwe”. Abakorera hafi ya Trump barimo n’umujywnama we,Hope Hicks w’imyaka 31, na bo basanzwemo coronavirus mu minsi yashize. […]
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamaze gutangaza ko mu mwaka wa 2021, kitazarenza 15000 by’impunzi mu rwego rwo kugabanya umubare cyari gisanzwe cyakira. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu kuwa Gatatu, aho yavuze ko icyo cyifuzo cya Leta kigamije kwerekana ko Amerika yiyemeje gufasha abantu babangamiwe cyane ku isi ariko nanone […]
Papa Francis yanze kwakira mu biro bye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, ku mpamvu avuga ko nta biganiro ajya agirana n’intumwa z’abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Ku ruhande rwa Amerika, Pompeo yaherukaga gusohora inyandiko ivuga ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga ububasha bwayo mu kumvikana n’Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri. Vatican […]
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, abantu 4 ari bo banduye icyorezo cya coronavirus mu Rwanda hose. Aba banduye harimo 1 wo mu mujyi wa Kigali, Nyamagabe 1, Gatsibo 1 na Rubavu 1. Kuri uyu munsi nta muntu wapfuye azize iki […]
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ari narwo rusumba izindi muri iki gihugu, ruratangaza umwanzuro warwo ku kohereza Félicien Kabuga mu rukiko rwa ONU cyangwa se niba azaburanishirizwa mu Bufaransa. Ibi bigiye kuba nyuma y’amezi 6, Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutegetse ko Kabuga yohererezwa urwego rwasigaranye kurabgiza […]