U Rwanda rwamaze kwemeza umushinga wo guhinga no kohereza ‘urumogi’ mu mahanga ku mpamvu z’ubuvuzi no kubona inyungu y’amafaranga. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”. Aha Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye televiziyo Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’, kizwi nk’urumogi mu rurimi kavukire. […]
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yatangaje ko abantu 3 ari bo banduye Coronavirus abandi 253 barakira. Aba barwayi bashya barimo 1 wabonetse mu mujyi wa Kigali, 1 mu karere ka Nyagatare ndetse n’undi 1 wo mu karere ka Rubavu.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo guhana intera hagati y’abagenzi kugeza kuwa Kane tariki ya 15/10/2020, ubwo hazashyirwa ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo n’ingamba zo kwirinda Coronavirus zizakuikizwa. Ibi RURA yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, isobanura ko ari ikimezo gishingiye ku byemezo […]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi, avuga ko aya makuru yamenyekanye I saa mbiri z’ijoro ku wa 11 Ukwakira 2020, aho Muhawenimana yiyiciye umugabo amuteye ibuye hejuru y’ugutwi, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Ngoma Akagari ka Nyamushishi barimo bataha. Agira ati “Akimara kurimutera yahise yikubita hasi umugore n’inshoreke bapfaga bahita biruka, […]
Umusozi wa Kilimanjaro, ari na wo muremure muri Afurika, wibasiwe n’inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye. Ni inkongi yatangiye kwibasira uyu musozi ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, aho ubu abaturage bari kugerageza kuzimya ariko bakagorwa n’ubutumburuke bw’uyu musozi. Ibirimi by’uyu muriro biragaragara no ku muntu uri mu bilometero mirongo uvuye kuri uyu musozi. Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu […]
Sudani irasaba gukurwa ku rutonde rw’ibihugu bifasha iterabwoba yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo kuko ari impamvu ikomeye idindiza demokarasi yifuzwa muri iki gihugu. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko kuba igihugu cye kiri kuri uru rutonde bibangamiye umugambi we wo kugeza igihugu mu […]
Mu burengerazuba bw’Ubufaransa, indege 2 nto zagonganiye mu kirere zigwa hasi, abantu batanu bahita bapfa nk’uko bitangazwa na Leta y’iki gihugu. Izi ndege zagonganiye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Tours, ejo ku wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba. Abashinzwe ubutabazi n’abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 50 bahise bahagera, bahita bafunga aho izo ndege zaguye. […]
Koreya ya Ruguru yerekanye ibyo abahanga mu bya gisirikare bavuze ko bisa nk’igisasu cya kirimbuzi gishya n’izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye mu gitondo cyo ku wa gatandatu. Icyo gisasu kigaragara ko aricyo cya mbere cya rutura Koreya ya Ruguru yerekanye mu bishobora guhekwa n’imodoka. Ibyo byatumye abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko bishoboka […]
Urukiko rukuru rwo mu mujyi wa Port-Harcourt mu majepfo ya Nijeriya, rwaciriye urwo gupfa umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwicira abagore mu mahoteri atandukanye. Umugabo Gracious David West yafashwe umwaka ushize ashinjwa kwica abagore 9 mu mezi 3 gusa, mu byumba by’amahoteri, ikintu cyazamuye umujinya w’Abanyanijeriya. Uyu mugabo bivugwa ko yafashwe agiye kwica umugore wa 10, […]
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda,RDF, bwatangaje ko bwatangiye igikorwa cyo gusimbuza itsinda ry’abasirikare barwanira mu kirere bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Ikiciro cya mbere cy’abagiye gusimbura bagenzi babo muri ubwo butumwa cyahagurutse i Kigali ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, kerekeza i Juba […]