Noteri Uwitonze Nasira afunzwe azira gufasha Miss Elsa

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihuu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Miss Iradukunda Elsa,Notaire wamufashije ku nyandiko mpimbano na we yafunzwe. Ku munsi w’ejo ni bwo RIB yatangaje ko Miss Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda 2017,yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza bifitanye isano n’ibyaha Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) akurikiranyweho. Uyu mukobwa bivigwa […]

Inkuru irambuye

Miss Iradukunda Elisa arafunzwe

Iradukunda Elisa wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2017, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné(Prince Kid). Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, afungiye kuri Station ya RIB i Remera.Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko“akurikiranweho […]

Inkuru irambuye

Dore ibintu 8 byagufasha kwibagirwa uwari umukunzi wawe wakwanze

Ubusanzwe kwibagirwa umuntu mwahoze mukundana ni urugamba rutoroshye kuko kwangwa n’uwo mwakundanaga ari kimwe mu bitera benshi guheranwa n’agahinda rimwe na rimwe bikaba byanatuma biheba. Nyamara nubwo gutandukana nuwo wari warihebeye bitoroshye, hari inzira 8 zagufasha kwibagirwa ibyabaye mu buryo bworoshye nk’uko byatangajwe n’urubuga Allwomentalks. Shaka ibyo uhugiramo Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye […]

Inkuru irambuye

Kayonza:Abayobozi 11 b’ibigo by’amashuri barafunze

Raporo yakozwe n’abagenzuzi b’imari mu Karere, yerekanye ko miliyoni 27.970.419Frw yanyerejwe n’abayobozi b’ibigo byo mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Kayonza. Iyi raporo yakozwe kuva 2019-2022, yerekana ko abayobozi 11 b’ibigo bitandukanye byiganjemo iby’abanza muri aka Karere, bakoze amakosa atandukanye bituma hari amafaranga yagiye abikuzwa ariko ntihagaragazwe uburyo yasohotse ndetse n’icyo yakoreshejwe. Abayobozi bakoze […]

Inkuru irambuye

Indirimbo ‘Mtasubiri’ ya Diamond na Zuchu yahagaritswe igitaraganya

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzaniya (TCRA) cyahagaritse amashusho y’indirimbo ya Diamond na Zuchu. Iyi ndirimbo aba bahanzi bise “Mtasubiri” basabye ko amashusho yayo asibwa hagakurwamo igice Zuchu agaragaramo ari mu rusengero yambaye imyambaro nk’iy’abakozi b’Imana. Muri aya mashusho Zuchu agaragara asa naho ari muri Korali akaza kuvamo yitaba telefone ajya guhura na Diamond. Itangazo […]

Inkuru irambuye

Prof Alexandre Lyambabaje wari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye ku mirimo ye

Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru. Itangazo rimenyesha ubwegure bwa Prof Lyambabaje ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya UR, Prof Paul Davenport. Rimenyesha ko “Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda kuva uyu munsi ku wa 6 […]

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yahagaritse Édouard Bamporiki mu mirimo ye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki, umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco “kubera ibyo akurikiranyweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe.Iri tangazo risohotse nyuma y’amakuru ataremezwa ko Bamporiki n’umwe mu bayobozi bungirije b’umujyi wa Kigali batawe muri yombi.Nyuma gato y’itangazo rya minisitiri w’Intebe, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise narwo rutangaza […]

Inkuru irambuye

DR-Congo:Abapolisi 756 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abagizibanabi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,I Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga,haravugwa ibikorwa by’umutekano mucye by’abantu bambura abaturage ibyabo, bivugwa ko bikorwa n’abapolisi 756 batorotse Igipolisi muri Grand Kasaï ubundi bashinga umutwe w’ubwambuzi. Byatangajwe na Guveneri w’Intara Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe mu kiganiro yagiranye n’Itanganzamakuru cyagarukaga ku bibazo bihuriweho n’Intara ya Katanga na Kasaï. Jacques Kyabula […]

Inkuru irambuye

Umukunzi ukwitwaraho gutya ashobora kugucika umwanya uwo ari wo wose

Niba uri mu rukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana, hari amahirwe menshi ko muri mu nzira yo gutandukana. Hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umukunzi wawe atacyikwiyumvamo, cyangwa se ubushuti bwanyu bugana ku musozo: 1.Niba yari asanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu (urugero) ku munsi, […]

Inkuru irambuye

Abasore:Uyu mukobwa aragukoresha niba akwitwaraho gutya

Akenshi hari ubwo abantu bajya mu rukundo rugatuma bibaza niba bakundwa koko cyangwa niba bari gukoreshwa na rwo. Ushobora kwibaza niba uwo mukobwa agukunda cyangwa niba ari kugukoresha gusa. Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n’umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by’umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi […]

Inkuru irambuye

Ukraine: Abasirikare bamaze igihe bagotewe muri Mariupol bakomeje guhangana n’ubwo intwaro n’ibiryo biri kubashirana

Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe kinini bagotewe n’ingabo z’Uburusiya mu ruganda rwa Azovstal ruri mu gace ka Mariupol,bavuga ko intwaro,ibiryo n’amazi biri kubashirana ku buryo bukomeye aho batangiye kwibaza uko baza kuba babayeho mu minsi iri imbere. Nk’uko bitangazwa na Komanda wungirije w’umutwe wa Azov,Svyatoslav Palamar yabitangarije CNN ku mugoroba wo kuwa 02 Gicuransi 2022,abasirikare […]

Inkuru irambuye

Kenya:Mwai Kibaki yapfuye ku myaka 90

Uwahoze ari Perezida wa Kenya,Mwai Kibaki,yapfuye  ku myaka 90 y’amavuko nk’uko byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu. Perezida Uhuru yavuze ko Mwai “yari umuntu wakunze cyane igihugu usize umurage w’inshingano ku gihugu uzakomeza kubera urugero urungano rw’abariho n’abazaza muri Kenya.” Ati:”azahora yibukwa nk’umugabo nyawe muri politiki ya Kenya” n’umuntu wagize uruhare runini […]

Inkuru irambuye

Umushinwa wagaragaye muri ‘video’ akubita abantu baboheye ku giti yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko rwisumbuye mu karere ka Karongi,rwahanishije kuri uyu wa Kabiri umushoramari w’umushinwa gufungwa imyaka 20 kubera iyicarubozo, nyuma y’amashusho yasakaye akubita abantu baboheye ku giti. Muri Kanama 2021,ku mbuga nkoranyambaga habonetse amashusho y’umugabo bivugwa ko ari umushinwa akubita abagabo baziritse amaboko ku giti. Icyo gihe byavuzwe ko uwo ari Sun Shujun washoye imari mu bucukuzi […]

Inkuru irambuye

Umutoza w’Amavubi Carlós Ferrer arasaba ubufasha abafana

Umunya-Espagne wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi,Carlós Ferrer,yavuze ko nyuma yo kumenya itsinda barimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, asanga urufunguzo ruri mu gutsinda imikino yo mu rugo, asaba abakunzi b’ikipe y’igihugu kumuba hafi. Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata nibwo muri Afurika y’Epfo habereye tombola y’uko ibihugu […]

Inkuru irambuye

Béatrice Munyenyezi ntiyavuze rumwe n’urukiko Ku mwirondoro we

Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yahakaniye kure ko yiswe izina rya ‘komanda’ nk’uko umucamanza yari amaze kubisoma mu mwirondoro we. Munyenyezi woherejwe na leta ya Amerika amaze gufungwa imyaka 10 ahamijwe kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare, ibyo we ahakana. Mu rubanza rwe none kuwa kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga […]

Inkuru irambuye

Exclusive:Umutozo Abdou Mbarushimana(Kiriwanzenze)amaze kwirukanwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bumaze gutangaza ko bwasheshe amasezerano n’uwari umutoza wayo Abdou Mbarushimana nyuma yo kumvikana kw’impande Zombi. Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze yagize it:”None tariki 18 Mutarama 2022,ku bwumvikane bw’impande zombi,ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’umutoza Abdou Mbarushimana basheshe amasezerano.” Itangazo rikomeza rivuga ko mu gihe hagishakishwa undi mutoza inshingano zibaye […]

Inkuru irambuye

Kwizera Pierro yagarutse muri Rayon Sports yahoze akinira

Umukinnyi Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wamenyekanye cyane mu Rwanda akinira Rayon Sports yongeye kugaruka muri iyi kipe nyuma y’imyaka ine ayivuyemo. Kwizera yari asoje amasezerano ye muri As Kigali yagezemo mu 2019. Ubwo uyu musore yagarukaga mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, yaranzwe n’imvune zitandukanye ndetse zatumye adakinira iyi kipe nk’uko yabishakaga. Kwizera […]

Inkuru irambuye

Ibura rya Rusesabagina n’abunganizi be ryatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza rw’ubujurire,Abaregwa – uretse Paul Rusesabagina, abaregera indishyi, n’ubushinjacyaha, baje mu rukiko rw’Ubujurire kuburana, ariko impaka ku kutahaboneka kwa Rusesabagina zatumye uru rubanza rusubikwa. Rusesabagina, ufatwa nk’ukuriye abaregwa iterabwoba muri uru rubanza, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 nubwo yari yararwivanyemo muri Werurwe. Abareganwa na we barajurira ngo ibihano bakatiwe bigabanywe, abaregera indishyi barajuririra […]

Inkuru irambuye

Nizeyimana Djuma yasabye kuva muri APR FC yaherukaga kumwongerera amasezerano

Umukinnyi wa APR FC, Nizeyimana Djuma yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakishiriza ahandi, ni nyuma y’uko akomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano mu ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2021, arifuza gutandukana n’iyi kipe akajya aho akina. Amakuru IMIRABYO yamenye ni uko uyu […]

Inkuru irambuye

Nyanza:Umwana w’imyaka 2 yaguye mu cyobo ahita apfa

Mu Kagari ka Migina, mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, umwana w’imyaka ibiri yaguye mu cyobo cy’amazi ubwo yari ari gukina na mugenzi we ahita ahasiga ubuzima. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 05 Mutarama 2022 ubwo umwana witwa Rukundo Jacques w’imyaka ibiri y’amavuko yaguye mu cyobo ahita apfa. Ubuyobozi bwageze aho byabereye […]

Inkuru irambuye