Asia: Myanmar, Abarenga 160 bacukura amabuye yagaciro bapfuye kubera inkangu.

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 3 Nyakanga 2020

Abarenga 160 bacukura amabuye y’agaciro barengewe n’ibyondo nyuma y’uko habayeho umutingito waturutse mu majyarugura ya Myanmar uyu munsi. Iki kikaba kibaye ikiza kimwe mubikomeye byabereye muri kano gace.

Iki kiza kikaba cyabaye nyuma y’uko haguye imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu giherereye kumugabane wa Asia, aho gihana imbibi n’igihugu cy’ubushinwa mu Ntara ya  ya Kachin.

Abashinzwe ubutabazi bo muri Myanmar bavuze ko abacukuzi benshi baguye muri iyi nkangu, dore ko ubu bamaze gukuramo imirambo y’abagera kuri 162.

Polisi  yo muri ako gace, nayo yatangaje ko bahereye kera basaba abantu bakorera iyo mirimo muri ako gace kujya babireka mu gihe k’imvura nyinshi kuko byabaviramo kubura ubuzima nkuko byagenze.

Yakomeje ivuga ko bimaze kugaragara ko muri ako gace buri mwaka hapfiramo abantu benshi kubera ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa, ngo kuko ako gace gaherereyemo ubukungu bwinshi ari naho benshi bahaturiye bakura amaramuko.

Gusa ngo kuva ubu hatitawe kucyo hari hamaze, ubu hagiye gushakirwa ababizobereyemo babifitiye n’ubushobozi babe aribo bajya babikora babihemberwe.

Impamvu ni uko aya mabuye ahacukurwa akunze kugurwa cyane mu gihugu cy’Ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.