Arsenal: Mukiganiro n’itangazamakuru, Arteta arashaka kubaka ikipe ikomeye muriyi mpeshyi.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 4 Nyakanga 2020

Mu kiganiro yagiranye na Sky sports yavuze ko ubuzima ndetse n’imbaraga za Arsenal zigiye kugaragara muri iyi mpeshyi ubwo igura n’igurisha rizaba rifungurirwa.

Ibi yabivuze ubwo yarimo yishimira umujyo w’insinzi eshatu zikurikiranya abonye nyuma yaho shampiyona ifunguriwe.

Imwe mu mikino batsinze harimo Southampton na Norwich city (umukino Aubameyang yigaragazaga anaca agahigo muri iyi kipe).



Mubyo yatangaje nakamwenyu kenshi, Arteta yagize ati:“ Iyi niyo mpamvu mvuga ko turi kubaka ikipe nziza, dukora ibigaragarira buri wese”. Iyi ni arsenal nshyashya kandi ifite akazoza keza ndikubaka”.

Mu mezi atandatu uyu mugabo amaze muri iyi kipe, ubu yatangiye kuzamura ikipe dore ko ubu iyi kipe yicaye ku mwanya wa munani mbere y’uko ikina na Wolves kuri uyu wa gatandatu. Iyi kipe birashoboka ko yaza mu myanya y’imbere Kandi biracyanashoboka ko yazakina igikombe k’iburayi cya Eurapa League kuko ubu bitarasobanuka neza.

Arteta kandi yavuze k’umikino batsinzwe, maze avuga ko ari uko abakinnyi be bari bataramenyerana neza dore ko ari nabwo bari bakiva muri gahunda ya Guma murugo.

Ati: “Ubu duhagaze neza kuko abakinnyi batangiye guhuza kandi tunizeye neza ko ibyiza biri imbere tuza gutanga ikizere kuri uyu wa gatandatu dutsinda Wolves”.

Bamwe mu ntwaro Arsenal igenderaho, biteguye gutsinda Wolves



Leave a Reply

Your email address will not be published.