APR FC: Uwahoze ayitoza yungirije ‘Dr Nabyl Betraoui’ batandukanye.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 08 Nyakanga 2020

Mu minsi ishize nibwo hacicikanye inkuru ivuga ko uyu mutoza usoje amasezerano ko yayongereye ngo agakomeza kungiriza Adil muri iyi kipe ariko birangiye yigendeye.

Uyu munsi nibwo amakuru yageze hanze ko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe ya APR FC, kuko atagomba kongera amasezerano mugiye andi yari arangiye.

Mubyatangajwe n’umwe mu bakurikiranira iyi kipe hafi, yavuze ko uyu mutoza atigeze yongera amasezerano kandi ko ntanagahunda yo kuyongera ihari ahubwo ibya Colona bikirangira, inzira zigafungurwa azahita afata rutema ikirere akigendera.

N’ubwo atongereye amasezerano ariko bivugwa ko atari we wabishatse ahubwo ko umutoza mukuru atishimiye umusaruro atanga muri iyi kipe y’ubukombe hano mu Rwanda.

Ubwo shampiyona yendaga guhagarikwa kubera icyorezo cya Colonavirus , hari amakuru avuga ko aba batoza bombi bagiranye ibibazo byashoboraga no gutuma shampiyona atayisozakuko atumvikanaga n’umutoza mukuru ‘Adil Erradi ‘.

Uwahoze atoza APR FC yungirije ‘Dr Nabyl Betraoui’ batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.